Rusizi: Umukecuru yakubiswe ubuhiri mu mutwe

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Rusizi ni mu ibara ritukura
Ahari umutuku ni mu Karere ka Rusizi

Madamu Console w’imyaka 81 y’amavuko yakubiswe ubuhiri mu mutwewe ahita apfa, harakekwa umukobwa we babanaga.

Ibi byabaye ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa kabiri tariki 13 Nzeri, 2022 mu Mudugudu wa Ramiro, mu Kagari ka Shara, mu Murenge wa Muganza ho mu Karere ka Rusizi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muganza bwabwiye UMUSEKE ko umukobwa w’uyu mukecuru ufite imyaka 48, akaba afite uburwayi bwo mu mutwe, bikekwa ko ari we wishe nyina umubyara amukubise ubuhiri mu mutwe.

Ngirabatware James uyobora Umurenge avuga ko nta makimbirane adasanzwe bombi bari bafitanye.

Yagize ati “Yakubise umubyeyi we ubuhiri mu mutwe ahita yitaba Imana, ntabwo ari amakimbirane adasanzwe, uwo muntu afite uburwayi bwo mu mutwe.”

Yasabye abaturage ko mu gihe bafite umuntu ufite cyangwa ukekwaho uburwayi bwo mu mutwe bakwiriye kumugeza kwa muganga agasuzumwa maze akitabwaho.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Mibirizi gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa.

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi