Gen Muhoozi arategura uruzinduko mu Rwanda

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba (Archives)

Gen Muhoozi Kainerugaba kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko afite uruzinduko mu Rwanda, rugamije kwiga ubworozi.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba (Archives)

Muhoozi amaze kuba umusangwa mu Rwanda kuba yatangira kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, ndetse byaje gutuma igihugu cye cyongera kubana neza n’u Rwanda.

Yagize ati “Inkotanye cyane! Turategura kugaruka mu gihugu cyacu cya kabiri… U Rwanda rwiza.”

Ubwo butumwa bwo kuri Twitter buherekejwe n’ifoto imaze igihe, ubwo Muhoozi yahuraga na Perezida Paul Kagame bakiyemeza kubyutsa umubano no gufungura imipaka yari imaze imyaka hafi itatu ifunzwe.

Ni ubutumwa kandi bwabanjirijwe n’ubwo Gen Muhoozi yanditse ku mugoroba wo ku wa Gatanu, nabwo agaragaza ko afite uruzinduko mu Rwanda nubwo nta tariki yatangaje.

Yagize ati “Nishimiye gutangaza ko vuba aha nzasura “My Uncle” Nyakubahwa Paul Kagame, nzamenya byinshi bijyanye n’ubworozi bw’inka.”

Gen Muhoozi yavuze ko i Kigali azabonana n’inshuti z enyinshi. Ati “Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda!”

Ubutumwa bwe buherekejwe n’amafoto y’igihe aheruka mu Rwanda, akajyana n’umuryango wa Perezida Paul Kagame mu rwuri rwabo ruri i Gako mu Bugesera.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni, aheruka mu Rwanda muri Weurwe 2022.

- Advertisement -

Gen Muhoozi umuhungu wa Museveni yagarutse mu Rwanda

UMUSEKE.RW