Polisi y’u Rwanda, yagaruje amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi 584 muri miliyoni ebyiri n’igice zibwe umucuruzi wo mu Karere ka Ngoma.
Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Nzeri, nibwo Polisi yafashe abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Abafashwe ni umushoferi witwa Bizimana Sasha ufite imyaka 34 y’amavuko na Mutuyeyezu Elyse w’imyaka 28, bafatiwe mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kinunga mu Murenge wa Remera.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo abacyekwa bafatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwari wibwe.
Yagize ati: “Ku isaha ya saa Moya z’umugoroba, twakiriye amakuru aturutse ku mucuruzi wo mudugudu wa Buliba, Akagari ka Rurama mu Murenge wa Rukira avuga ko hari abantu baje baparika imodoka, binjira mu iduka rye, batangira kumubaza bya nyirarureshwa ibiciro by’ ibicuruzwa bitandukanye bari bafite ku rutonde.
Mu gihe umwe muri bo yari arimo kubisuzumana n’umucuruzi, undi yaciye inyuma afata agakapu ke Kari karimo miliyoni 2.5 Frw biteguraga kujyana kuri Banki aragenda asubira mu modoka.”
Bakimara kunanirwa kumvikana ku biciro, uwari yasigaye yahise akurikira uwajyanye agakapu yatsa imodoka baragenda nibwo nyir’iduka yarebye aho yasize agakapu arakabura ahita ahamagara Polisi.
Hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha iyo modoka, baza gufatirwa mu mudugudu wa Kabeza nyuma y’isaha, ubwo bari barimo kwerekeza mu Mujyi wa Kigali.
Polisi ibasatse ibasangana amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi 584, bahita bafatwa n’imodoka bari barimo irafatwa.
- Advertisement -
Ngo bemeye ko ayo mafaranga bayibye uriya mucuruzi, ariko banga kugaragaza aho aburaho aherereye.
SP Twizeyimana yihanangirije abakomeje kwishora mu bikorwa by’ubujura avuga ko batazihanganirwa, abasaba gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere aho gushaka gutungwa n’ibyo batavunikiye birangira bibakururiye gufungwa.
Bombi uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza naho amafaranga bafatanywe asubizwa nyirayo.
Icyo itegeko rivuga
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
ISOOKO: RNP Website
UMUSEKE.RW