Ukuri ku byangombwa bihimbano byavuzwe kuri Ahmed Adel

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza mukuru wa Gasogi United, Ahmed Adel ukomoka mu Misiri, yahakanye ko akoresha ibyangombwa by’ibihimbano nk’uko byavuzwe.

Ahmed Adel yahakanye ko akoresha ibyangombwa bihimbano

Kuwa Gatatu tariki ya 5 Ukwakira 2022, ni hasakaye amakuru avuga ko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF] yahagaritse abatoza batatu barimo Umunya-Tunisia Rafik Mhamdi, Umunya-Maroc Youssef Rossi n’Umunyamisiri Ahmed Adel.

Hakibonwa izina ririmo Umunya-Misiri witwa Ahmed Adel, benshi bibajije ko yaba ari umutoza mukuru wa Gasogi United, ariko nyiri ubwite yabyamaganiye kure ndetse ababazwa n’ibyo itangazamakuru ryo mu Rwanda ryamuvuzeho.

Ahmed Adel akomeza avuga ko uruhushya rwe ari urwa kera, kandi ugereranyije n’urw’uwahagaritswe, zasinyweho n’abantu batandukanye.

Ati “Natunguwe cyane n’itangazamakuru ryo mu Rwanda. Bashobora kuvuga bati inkuru igezweho ariko ntushyireho ifoto yanjye.”

Yongeyeho ati “Aya makuru nayabonye. Icyemezo cya CAF nicyo, ariko ntabwo ari njyewe, ni undi mutoza na we witwa nk’ayo mazina Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim. Uruhushya rwe [uwahagaritswe] yaruboneye muri Burkina Faso, urwanjye naruboneye mu Misiri.”

Licence y’uyu mugabo utoza Gasogi United iranditse, ndetse yakorewe i Cairo mu Misiri ku itariki 19 Nyakanga 2016, isinywaho n’uwitwa Hicham El Amrani wahoze ari Umunyamabanga wa CAF. Yasinyweho kandi n’uwahoze ari Perezida wa CAF, Issa Hayatou.

Aba uko ari batatu bahagaritswe imyaka itanu batagaragara mu bikorwa bya ruhago, bazira gukoresha ibyangombwa bihimbano.

Itangazo rihagarika aba batoza ryashyizweho umukono na Perezida w’Akanama gashinzwe Imyitwarire muri CAF, Raymond Hack.

- Advertisement -

Perezida wa Gasogi United, KNC, yunze mu ry’umutoza w’ikipe abereye umuyobozi, avuga ko umutoza wahagaritswe atari uyu.

Ahmed Adel yageze muri Gasogi United nk’umutoza mukuru muri Nyakanga 2022. Yanyuze mu makipe atandukanye arimo Musanze FC yabayemo mu 2020, na Panthère du Ndé yo muri Cameroun.

Ahmed yikomereje akazi atitaye ku bindi

UMUSEKE.RW