Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ryamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino uzahuza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23 na Mali.
Umukino uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2022. Abifuza kuwureba, bamaze kumenyeshwa ibiciro byo kuwinjiraho.
Ibiciro bikubiye mu byiciro bitatu, itike ya macye ni iy’ahasigaye hose muri stade igura igihumbi 1 Frw, ahatwikiriye itike yaho iri kugurwa ibihumbi 5 Frw ahandi hazishyurwa ni mu myanya y’icyubahiro yo muri stade ya Huye itike yo kuhicara ni ibihumbi 15 Frws.
Ibi biciro byashyizwe hanze bitinze kuko abantu bibazaga ukuntu hasigaye umunsi umwe ngo umukino utangire ibiciro byayo bikaba byari bitarajya hanze.
Uyu mukino uzatangira ejo saa cyenda z’amanywa kuri stade Mpuzamahanga ya Huye. Ni imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka, izabera mu gihugu cya Maroc mu mwaka utaha.
Amakipe kandi azitwara neza muri iki gikombe azitabira imikino ya Olempike izabera mu Bufaransa mu mwaka wa 2024.
Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye