Abanyeshuri ba INES Ruhengeri bahawe ubutumwa ku kwiyitirira “iby’abahanga bakoze”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Hatashywe inyubako izigirwamo n'abazakora icyiciro cya gatatu cya kaminuza

Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, INES Ruhengeri, bibukijwe ko n’ubwo kwiga ari ukwigana, ariko kwandukura no kwiyitirira ibyo abahanga bakoze bidahagije ahubwo bagomba kwiyongereraho akabo kugira ngo ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerweho.

Hatashywe inyubako izigirwamo n’abazakora icyiciro cya gatatu cya kaminuza

Ni impanuro bahawe kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, mu gikorwa cyo gutaha no guhesha umugisha inyubako izigiramo icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Masters), guha umugisha Ishusho ya Mutafatifu Yohana Pawulo wa II, no kumurika imishinga ikorwa n’abanyeshuri biga muri iri shuri bagamije kubahuza na ba rwiyemezamirimo batandukanye.

Mu butumwa bahawe na Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze Gaturika ya Ruhengeri, akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa Ines Ruhengeri, Musenyeri Harolimana Vincent.

Yasabye abiga muri Ines Ruhengeri kwitandukanya n’umuco wo gufata gusa ibiri ku mpapuro no mu bitabo by’abandi ariko bitabasha kubagirira umumaro, anabibutsa ko n’ubwo kwiga ari ukwigana atari ukwandukura ibyo abahanga bavuze ahubwo bakwiye kongeraho n’ibyabo kuko aribwo uburezi bufite ireme buzagerwaho.

Yagize ati “Icyo tubifuzaho ni ugutandukana n’umuco wo gufata mu mutwe gusa ibiri ku mpapuro no mu bitabo ariko bitagirira umumaro nyirabyo na n’umuryango muri rusange, ahubwo mushake ubumenyi bugaragarira mu musaruro ufatika ku byagezweho kandi bigirire umumaro abantu benshi.”

Akomeza agira ati “Nubwo kwiga ari ukwigana ariko si ukwandukura gusa cyangwa kwiyitirira ibyavuzwe n’abahanga ahubwo mukwiye kongeraho akanyu, kuko muheze mu cyo nakwita kudodesha byadindiza imiterere n’ireme ry’uburezi twifuza, twimakaze uburezi bufasha benshi, kandi  mubane mu bwubahane mubyo mukora byose.”

Hamuritswe n’Ishusho ya Mutafatifu Yohana Pawulo waragijwe Ines Ruhengeri

Abanyeshuri nabo biyemerera ko bagomba gushikama ku ntego yabo yo gukomeza guhanga udushya twinshi, batarindiriye kurangiza ngo basabirize akazi ahubwo aribo bazagatanga, bityo bahinduke umusemburo w’iterambere ryihuse kuko aricyo Igihugu kibifuzaho.

Iradukunda Emelance ni umwe muri bo yagize ati “Amahirwe tugira ni uko ubumenyi duhabwa budufasha kwihangira imirimo mishya, hari abakora imashini zikenerwa mu buhinzi n’ubworozi, abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga cyane ko isi aho igeze muri byose ariryo riyoboye, abatunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ibikoresho bigezweho mu bwubatsi n’ibindi, ibi byose nta kabuza bizadufasha kugera ku iterambere turigezeho na bagenzi bacu n’Igihuhu muri rusange.”

Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Karake Ferdinand, yasabye INES Ruhengeri kurangwa n’ubufatanye mu gukomeza gusigasira ibyagezweho, ndetse bakarera abanyeshuri bazamura ubushobozi bwabo mu guhanga udushya kugira ngo iterambere ryihute, anibutsa abanyeshuri kurangwa n’indangagaciro zo gusigasira ibyagezweho banahanga udushya.

- Advertisement -

Yagize ati “Twe nk’ubuyobozi bw’Intara hari icyo dusaba Ines Ruhengeri, turasaba ubuyobozi bw’aha gukomeza ubufatanye kugira ngo ibyagezweho bidasubira inyuma,  twageze kuri byinshi ariko inzira iracyari ndende, abanyeshuri namwe ibyo mwatweretse n’ikimenyetso simusiga ko mugeze kure mu buvumbuzi, mubikorane umurava murangwe n’indangagaciro zo gusigasira ibyagezweho munakomeza guhanga ibishya.”

Kugeza ubu muri INES Ruhengeri habarurwa abanyeshuri basaga ibihumbi bitatu biga mu mashami atandukanye, barimo abanyamahanga 251 baturuka mu bihugu 15 ku migabane itandukanye y’Isi.

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA