Abadepite mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EALA baremeza ko amikoro make biri mu bikomeje gutinza umushinga wo guhuza ibihugu by’uyu muryango hakoreshejwe umuhanda wa gari ya moshi.
Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Abadepite ba EALA bari mu nama y’Inteko Rusange mu Rwanda, bagaragaje ko hamaze guterwa intambwe igaragara mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali ariko amikoro akiri inzitizi mu kugera ku ntego.
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba, Hon Martin K. Ngoga yagaragaje ko ntawagaya ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa gari ya moshi kuko biterwa n’amikoro.
Ati “Turemeranya ko ubwikorezi buhenze cyane cyane ku bihugu bidakora ku nyanja ho bihenda kurusha, ariko tuzi ko kubaka ibi bikorwaremezo nka gari ya moshi ari ibintu bihenze, ntabwo yatugeraho naho ituruka bitararangira, icyizere nuko aho gari ya moshi igomba guturuka inzira yayo batangiye kubaka… Byaba byiza ko byakihuta kurusha ariko hari impamvu ituma bitihuta y’ubushobozi tudafitiye ububasha.”
Yakomeje agira ati “Icyo twakishimira nuko ibyo bikorwa byanatangiye kuko mu myaka mike ishize twashoboraga kuba u Rwanda cyangwa u Burundi tuvuga ku kibazo cya gari ya moshi ibikorwa bitaranatangira, ariko turabizi ko hari aho bari kubikoraho, twizera ko izatugeraho uko ibiganiro bizakomeza bitera imbere.”
Depite muri EALA ukomoka muri Tanzania, Hon Kimbisa Adam Omar agaragaza ko gari ya moshi izaba intandaro y’iterambere mu bihugu bya EAC, gusa ngo imirimo yo kubaka umuhanda wa Tanzania irimo kwihutishwa nubwo amikoro atabura kubikoma mu nkokora.
Ati “Tanzania, imirimo yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi iri kwihutishwa cyane, nk’urugero yamaze kuva Dar es Salaam kugera Morogoro, Morogoro kugera Dodoma kandi ibindi bice bizahuza u Rwanda n’u Burundi hamaze gutangazwa uko bizakorwa. Nkeka ko impamvu bikigenda gahoro ari ikibazo cy’amafaranga, murabizi ko bisaba amafaranga menshi, rero ntakirarenga uretse ko ibihugu bikiyegeranya.”
Hon Kimbisa Adam Omar akomeza avuga ko kubaka izi gari ya moshi zikoresha amashanyarazi bitari ukubaka umuhanda gusa, kuko bisaba no kubaka impande z’umuhanda mu rwego gukumira ko hari inyamaswa cyangwa abantu bateza impanuka kubera ko gari ya moshi ziba zigenda kumuvuduko uri hejuru, byose kandi bigendana n’ubushobozi.
Umushinga wa gari ya moshi ni umwe mu mishanga igomba guhuza ibihugu byo mu karere, aho uyu muhanda ugomba kuva Tanzania i Isaka ukanyura Kigali werekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni mu gihe undi uzava Uvinza muri Tanzania ukanyura Musongati na Gitega mu Burundi werekeza mu Mujyi wa Kindu mu Ntara ya Maniema muri DR Congo.
- Advertisement -
Gari ya moshi izava Isaka ikazanyura ku Rusumo maze igere mu Mujyi wa Kigali ahari Dubai Ports mu Karere ka Kicukiro, ariko hiyongereho ibirometero 18 bizagera ku kibuga cy’indege cya Bugesera.
U Rwanda rugaragazako uyu muhanda uzabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi bw’ibicuruzwa bizanwa mu Rwanda cyangwa ibyoherezwa mu mahanga bikoresheje icyambu cya Dar es Salaam.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW