Muri Musanze byakomeye; Umutoza ntazatoza umukino wa Rayon

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza mukuru w’ikipe ya Musanze FC, Frank Ouna yisuburiye iwabo kubera uburwayi agiye kubanza kwivuza akazagaruka yaramaze gutora mitende.

Musanze FC iravugwamo kugambanira Frank Ouna wagiye kwivuriza iwabo muri Kenya

Uyu mutoza ukomoka muri Kenya, yasabye uruhushya ubuyobozi bwe tariki 18 Ugushyingo 2022 kugira ngo ajye kwitabwaho n’abaganga basanzwe bamuvura.

Yari yavuze ko azagaruka tariki 22 Ugushyingo ariko mu gihe icyo gihe cyari kegereje, yongera kwandikira ubuyobozi abusaba ko yakongererwa iminsi kugira ngo abanze avurwe neza.

N’ubwo havugwa ibi ariko, andi makuru aturuka i Musanze avuga ko umwuka atari mwiza hagati ya Frank Ouna n’abandi baba hafi y’iyi kipe batamwifuza kuko hari umugati wabo asa n’uwafunze kuko batakigera uko biboneye kuri perezida w’ikipe, Placide uzwi nka Trump.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko hari abagambanira iyi kipe ngo itsinzwe kugira ngo bigaragare ko uyu mutoza adashoboye bityo yirukanwe.

Nyuma yo kubimenya, Frank yavuze ko agiye kwivuza ariko mu by’ukuri abakurikiranira hafi iyi kipe bahamya ko ari kwirinda gutoza umukino wa Rayon Sports kuko uri mu yo bari bamutegeyeho.

Ikipe ya Musanze FC ibi byose bije, nyuma yo kuba yarahagaritse abakinnyi batatu barimo Nshimiyimana Amran, Rurihoshi Hertier na Habineza Isiaq bashinjwa kuzana umwuka mubi mu ikipe.

Ikipe ubu iri gutozwa na Nyandwi Idrissa nyuma yo kuba Nshimiyimana Maurice wungirije Frank Ouna, yaragiye muri Uganda gushaka Licence C CAF.

- Advertisement -

Umukino wa Musanze FC na Rayon Sports w’umunsi wa 11 wa shampiyona, uzakinwa tariki 28 Ugushyingo kuri Stade Ubworoherane.

Iyi kipe yo mu Majyaruguru yicaye ku mwanya wa munani n’amanota 14, mu gihe Gikundiro iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 19 mu mikino umunani imaze gukina.

Frank Ouna ntazatoza umukino wa Musanze FC na Rayon Sports

UMUSEKE.RW