Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 29 Ukuboza 2022 umukobwa w’imyaka 18 wo mu Karere ka Nyamasheke, yarohamye mu Kivu arapfa.
Ibi byago byabereye mu Mudugudu wa Bukiro mu kagari ka Ngoma mu Murenge wa Bushekeri .
Uwiringiyimana Esperence wari kumwe mu bwato n’umuturanyi we witwa Mahoro Francoise w’imyaka 19, bavuye gusura nyina wabo uherutse gushyingirwa, bahura n’inkubi y’umuyaga, buhita bwibirindura bararohama.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushekeri bwemeje aya makuru bunihanganisha umuryango wabuze umuntu, bunasaba abaturage kujya bakoresha ibyambu byemewe bifite amato manini n’uburyo bwo gutabara mu gihe habaye ho impanuka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri, Munezero Yvan, yagize ati “Amakuru twayamenye saa sita z’ijoro, bari babiri Mahoro Francois w’imyaka 19 y’amavuko na Uwiringiyimana Esperence ufite imyaka 18.
Bari bavuye i Nyabitekeri bagarutse kubera imvura habaho ikibazo cy’umuyaga, ubwato buribirandura, bakoresheje ubwato bwabo buto Mahoro Francoise ashobora koga aratabaza, abari kuroba baramutabara baramurohora kugeza ubu uyu mukobwa Esperence ntaraboneka”.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bategereje ko i Kivu kirekura umurambo ugashyingurwa.
Yagize ati “Dutegereje ko amazi aza kumurekura tukamubona. Mu bukangurambaga duhora dutanga, tubwira abaturage ko bitemewe gukoresha ubwato buto, buba budafite imbaraga zo guhangana n’umuyaga wo mu mazi, turabasaba gukoresha ibyambu bizwi haba hari najire (imyambaro yabugenwe) zabaramira habaye impanuka nkizo ngizo”.
Ubwo twandikaga iyi nkuru umurambo wa Nyakwigendera wari utaraboneka ngo ushyingurwe.
- Advertisement -
Muhire Donatien/UMUSEKE.RW iNyamasheke