Tshisekedi yanze kujya mu biganiro byari kumuhuza na Perezida Kagame

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Perezida Félix-Antoine Tshisekedi na Perezida Paul Kagame byari biteganyijwe ko bahurira i Doha

Kuri uyu wa Mbere hari hateganyijwe ibiganiro bihuza intumwa z’u Rwanda n’iza Congo by’umwihariko Abakuru b’ibi bihugu, amakuru avuga ko bitakibaye.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi na Perezida Paul Kagame byari biteganyijwe ko bahurira i Doha

Radio Okapi ku makuru ikesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yavuze ko ibiganiro byari kubera i Doha muri Qatar, uruhande rwa Congo rwanze kubyitabira.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yanze kujya muri ibi biganiro, nyamara uruhande rw’u Rwanda, ngo intumwa zarwo zari zageze muri Qatar.

Uwavuganye na RFI yavuze ko gusa, Perezida Tshisekedi yanze kujya i Doha.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yabwiye UMUSEKE ko ibivugwa ari byo, ndetse inama yasubitswe.

Turabararikira kuza gusoma inkuru y’ikiganiro twagiranye.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi