Itorero Angilikani ryo mu Rwanda ntirizashyigikira ubutinganyi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umushumba w'itorero Anglican ryo mu Rwanda, Archibishop, Dr  Rev Mbanda Laurent

Itorero Angilikani ryo mu Rwanda, ryatangaje ko ryababajwe n’iryo mu Bwongereza rishyigikira abaryamana bahuje ibitsina.

Umushumba w’itorero Anglican ryo mu Rwanda, Archibishop, Dr  Rev Mbanda Laurent

Mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023, Itorero Angilikani ryo mu Rwanda rivuga ko ryababajwe n’icyemezo giha umugisha abaryamana bahuje ibitsina bagize itorero Angilikani ryo mu Bwongereza.

Angilikani yo mu Rwanda ivuga ko muri Mata uyu mwaka, hateganyijwe inama izahuza abari mu rugaga ruhuza Angilikani ku Isi, Global Anglican Future Conference (FAFCON) risanzwe ribarizwamo n’iry’u Rwanda, kandi ko nta na rimwe bazigera bagira icyo bongeraho ku cyemezo cyafashwe.

 

Dushyigikiye Ijambo ry’Imana…

Mu kiganiro cyihariye yahaye UMUSEKE, Umushumba w’itorero Anglican ryo mu Rwanda, Archibishop, Dr  Rev Mbanda Laurent, yavuze ko bitandukanye n’iryo mu Bwongereza, mu cyemezo gIshyikira abaryamana bahuje ibitsina.

Yagize ati “Twebwe tuzashyigikira icyo Ijambo ry’Imana rivuga. Ijambo ry’Imana rivuga ko abashyingiranwa ari umugabo n’umugore.”

Avuga ko kuba bitandukanyije n’iryo mu Bwongereza bahuje itorero, bitavuze ko bahuje imiyoborere ijyanye n’Ijambo ry’Imana.

Yagize ati “Abayobora, hariho abashobora kugira ubuyobe, hakaba n’abashobora kugendera ku Ijambo ry’Imana, n’inyamaswa ntizibikora, abantu ni bo bazabikora?”

- Advertisement -

Archibishop, Dr  Rev Mbanda Laurent yabwiye UMUSEKE ko badashobora gushyirwaho igitutu na za Guverinoma z’amahanga, cyangwa itorero ry’Ubwongereza.

Ati “Nta Papa tugira. Ntawe utegeka Itorero Angilikani ry’u Rwanda. Ntabwo Abongereza baritegeka mu gihe twe dufashe umwanzuro, twumva ubereye ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ntabwo twabihindura ngo ni uko kanaka avuze ngo tubihindure. Aho kubihindura umurimo yawuvamo ariko twe tuzagendera ku Ijambo ry’Imana kandi rirasobanutse.”

Yongeyeho ati “Itorero kuva mu ntangiriro ryagiye ryigisha inyigisho zitari izo, ariko abahagaze ku nyigisho z’ukuri Ijambo ry’Imana ryakomeye kandi rirakomeza.”

Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza ryamaze kwemeza ko rishyigikiye abaryamana bahuje ibitsina.

Umuryango uhuza Abangilikani bo mu Majyepfo y’Isi, GFSA na wo uri mu badashyigikiye ko abafite ibyiyumvo by’abaryamana bahuje ibitsina LGBTQ bahabwa umwanya mu Itorero.

Papa Francis yamaganye amategeko ahana ubutinganyi

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW