Mu ijoro ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, umujura yatemye akomeretsa bikabjje ku ijosi no ku itama umugabo witwa Habimana Faustin amusanze mu murima.
Byabaye taliki ya 23 Gashyantare 2023 mu Mudugudu wa Dusenyi, mu Kagari ka Rukina, mu Murenge wa Kinihira.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira buvuga ko Mahigira Jean umaze iminsi akekwaho kwiba amateke mu murima wa mugenzi we witwa Mbyayingabo Innocent, biba ngombwa ko nyiri umurima yiyambaza Habimana Faustin ngo awumurindire.
Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jeanne d’Arc yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru ari ukuri, ko byageze mu masaha ya njjoro Manihira ajya kwiba yitwaje umuhoro, atazi ko ba nyiri umurima barimo.
Akihagera ngo baramubonye, bagiye kumufata afata umuhoro atema Habimana Faustin ku ijosi no ku itama.
Gitifu avuga ko bajyanye Habimana ku Kigo Nderabuzima, akaba arimo kwitabwaho kandi ko yatangiye kuvurwa.
Ati: “Mu kanya (yavuganye n’UMUSEKE ku wa Kane), batubwiye ko Habimana watemwe yatangiye koroherwa, ashobora kuba yatashye.”
Mahigira Jean ukekwaho ubujura no gutema umuntu, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Kabagari kugira ngo akurikiranwe ku cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro.
MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW /Ruhango.