Ubufatanye mu byo kohereza abimukira no kurwanya icuruzwa ry’abantu, ni amasezerano ari hafi kugera ku ntego zayo yasinywe hagati y’u Rwanda na Leta y’Ubwongereza, ku Cyumweru hashyizwe ibuye fatizo ku kibuga kizubakwaho inzu 1,500 zizacumbikira abimukira.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (Home Secretary) mu Bwongereza, Suella Braverman umaze iminsi mu Rwanda, ari kumwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo mu Rwanda, Dr Nsabimana Arneste basuye ahazubakwa ziriya nzu banashyiraho ibuye fatizo mu rwego rwo gutangiza ibyo bikorwa.
Suella Braverman kuri Twitter yagize ati “Turi kubaka ubufatanye bw’ikitegererezo n’u Rwanda. Byari iby’agaciro gushyira ibuye fatizo ku mushinga w’ubwubatsi i Gahanga uzaterwa inkunga n’Ubwongereza.”
Yakomeje avuga koi zo nzu zizafasha abantu kongera kubaka ubuzima bwabo mu Rwanda, ndetse no kuzagira ahazaza harimo iterambere.
Uyu mushinga w’i Gahanga uteye ute?
Braverman, avuga ko uyu mushinga ari indi ntambwe ikomeye itewe mu bufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza mu byo kohereza abimukira.
Ati “Umushinga w’i Gahanga ni indi ntambwe ijya imbere ku mbaraga u Rwanda rusanganywe mu kongera ubushobozi bwarwo bwo kwakira impunzi, no gufasha ibihumbi by’abantu mu gihugu.”
Yavuze ko igishushanyo mbonera ari urugero rwiza rw’inzu zigezweho, kandi zizakira imiryango itandukanye bitewe n’umubare w’abantu bazaba bayigize.
- Advertisement -
Uretse inzu zizubakwa zo guturamo, hazaba hari amarerero y’abana (ECD), ahantu ho kwidagadurira, kandi bizajyana no kwita ku kurengera ibidukikije.
Icyiciro cya mbere cy’umushinga kizubakwamo inzu 528 biteganyijwe ko zizuzura mu mezi 6.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Erneste avuga ko uyu mushinga uzatwara miliyari 60Frw ari kimwe mu bikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza mu bijyanye no kohereza abimukira.
Yavuze ko umushinga uzubakwamo inzu 1,500 ukaba uzakorerwa ku buso bwa Hegitari 12.
Mu bindi biri muri uyu mushinga, harimo kubaka imihanda, kuhageza imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi, ibikorwa remezo bijyanye n’ikoranabuhanga, amaguriro n’ibindi.
Muri Mata, 2022, Ubwongereza n’u Rwanda byasinye amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu byo kohereza abimukira, ndetse n’ubufatanye mu bukungu.
Ayo masezerano ateganya ko abimukira bazaza mu Rwanda bazafashwa gutangira ubuzima bukwiriye, harimo kwiga bisanzwe, kwiga imyuga, kuba bahabwa akazi, kuvurwa ndetse no kurindirwa umutekano hagendewe ku mategeko y’u Rwanda.
IVOOMO: The NewTimes
UMUSEKE.RW