Sitball: Musanze na Karongi zegukanye ibikombe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mikino yo gusoza umwaka w’imikino muri Volleyball y’abafiye Ubumuga, Sitball yaberaga ku kibuga cya Lycée de Kigali kuri uyu wa Gatandatu, ikipe yari ihagarariye Akarere ka Karongi n’iyari ihagarariye aka Musanze zitwaye neza.

Karongi yahigitse Gasabo yari ibitse igikombe

Ni imikino yatangiye gukinwa guhera Saa tatu z’amanywa kugeza Saa munani z’amanywa.

Amakipe ane ya mbere yari yageze muri buri cyiciro, yagombaga kwishahakamo iyegukana igikombe cya 2022/2023.

Ikipe ya Karongi mu bagabo yahigitse izindi inazitwara igikombe cyari kibitswe na Gasabo.

Mu bagore ho, ni Musanze yakisubizaga nyuma yo gutsinda imikino ine yose yakinnye kuko hahise habarwa amanota ya buri kipe.

Izi kipe zombi buri imwe yashyikirijwe igikombe ndetse n’ibahasha irimo ibihumbi 120 Frw.

Indi mikino yabaye ni iyo gushaka gusoza umwaka ziri mu myanya myiza.

Uko imikino yagenze mu cyiciro cy’abagabo
Uko imikino yagenze mu cyiciro cy’abagore
Uko amakipe yakirikiranye mu byiciro byombi
Murema Jean Baptiste uyobora NPC, yashimye abagize uruhare bose kugira ngo uyu mwaka w’imikino ugende neza
Bakiniye ku kibuga cyiza
Imikino yari amagasa
Ibiro biba bivuza ubuhuha
Maxime nta kipe adafana
Ikipe yose yitabiriye yanabishimiwe
Ahageze muri iki Cyiciro bose bahawe ishimwe
Intsinzi
Abakobwa b’i Musanze bakomeje kuba ubukombe
Igikombe cyatashye i Karongi

UMUSEKE.RW