Amajyepfo: Mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, Gitarama na Gikongoro hanenzwe bikomeye abari abayobozi babaye ibigwari bakica abo bagombaga kurinda no kwitaho.
Mu buhamya bwatanzwe na Gasana Ildephonse wabaye umuyobozi muri Perefegitura ya Gitarama na Gikongoro avuga ko kuva na cyera mu nzego z’ubuyobozi Abatutsi bagiye bahezwa, ndetse bakanatotezwa.
Yagize ati “Kuri ubu hari amahirwe y’akazi kuri bose bityo abantu bakwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe bafite.”
Ubuyobozi bwa IBUKA buvuga ko intara y’Amajyepfo ari isomo rikomeye ry’amateka y’ahantu havutse ibigwari byagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko ngo hanavutse intwari.
Senateri Gasana Alfred wari n’umushyitsi mukuru avuga ko amateka y’u Rwanda yanarugejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akwiye kubera isomo abayobozi n’abanyarwanda muri rusange.
Senateri Gasana akomeza avuga ko mu Ntara y’Amajyepfo havukaga abacurabwenge ba Jenoside benshi biri no mu byatumye muri iyi Ntara Abatutsi benshi bicwa, bityo ko bikwiye no kubera isomo abayobozi bariho muri iki gihe bafatiye urugero kuri bamwe mu babaye intwari muri kiriya gihe.
Yagize ati “Inkotanyi zagize uruhare rukomeye mu guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi.”
Kugeza ubu abari abakozi ba Perefegitura eshatu bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bamaze kumenyekana ni 101.

NSHIMIYIMANA Theogene
UMUSEKE.RW i Nyanza
