Mu gihe habura igihe gito ngo hatangire imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi mu ngimbi zitarengeje imyaka 19, IHF Men’s Youth Championship, izabera mu gihugu cya Croitie, u Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo igihugu kizakira irushanwa muri uyu mwaka.
Nyuma yo kubona itike yo kuzakina imikino y’Igikombe cy’Isi, u Rwanda rukomeje gukaza imyiteguro yo kuzitabira iri rushanwa rinini.
Iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya ryo yacumi, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya mbere [A] ririmo Portugal, Algérie na Croitie.
Iri rushanwa, IHF Men’s Youth Championship, rizakinwa n’ibihugu 32. Ikindi gihugu cyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo ni u Burundi bunaheruka mu Rwanda gukina imikino ibiri ya gicuti yombi bwatsinzwe n’u Rwanda.
Uretse kwitabira Igikombe cy’Isi, u Rwanda rugiye kwitabira irushanwa ry’Abangavu [Cadettes] rizabera mu Mujyi wa Dar Es Salam muri Tanzania guhera tariki 25-30 Mata 2023.
Andi makipe ari muri iri rushanwa rya IHF Trophy Dames Zone 2, ni u Burundi, Kenya, Tanzania, Somalie, Sudan y’Epfo, Djibouti, Éthiopie, Sudan na Uganda.
UMUSEKE.RW