Muhanga: Abantu bane barimo abavandimwe baguye mu kirombe

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Muri iki kirombe niho binjiye baburiramo umwuka

Abantu Bane barimo batatu bafitanye isano ya bugufi bishwe na Gaz y’ikirombe cyo mu Murenge wa Nyarusange.

Ubuyobozi bwahumurije abaturage

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Habiyaremye Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka ya Gaz mu kirombe yabereye mu Mudugudu wa Kamanga, Akagari ka Musongati mu Murenge wa Nyarusange ho mu Karere ka Muhanga ahagana saa sita n’igice z’amanywa (12h30).

CIP Habiyaremye avuga ko abantu babiri muri abo babanje kwinjira mu kirombe mbere ya bagenzi babo, bagezemo babura umwuka kubera Gaz, batabaza abandi babiri bari hanze y’ikirombe, na bo binjiyemo Gaz irabafata bose bahita bapfa.

Yavuze ko abo baturage bane baburiye ubuzima mu kirombe, bacukuraga mu buryo butemewe kuko batari bafite ibyangombwa bya RMB.

Cyakora avuga ko aho icyo kirombe kiri ari mu isambu y’umugabo witwa Bizimana Francois kuko bashakaga gucukura Coltan ihiganje.

Ati “Usibye kuba bacukuraga binyuranije n’amategeko, nta bwirinzi bari bafite, kuko bumvise bagenzi babo babiri batakamba, bavuga ko bishwe na Gaz bahita bajyamo bose bapfira rimwe.”

CIP Habiyaremye yasabye abaturage gucika kuri iyo ngeso yo gucukura amabuye mu buryo butemewe.

Abishwe na Gaz yo mu kirombe, ni Simbizi Eugene w’imyaka 19 y’amavuko, Tuyisenge Etienne w’imyaka 35, Muyoborasibo Hatari w’imyaka 22, na Niyonsenga Jean Pierre w’imyaka 37 y’amavuko.

Amakuru UMUSEKE wamenye ndetse akaba yahamijwe n’Umuvugizi wa Polisi, ni uko Simbizi, Tuyisenge na Muyoborasibo bafitanye isano kuko ababyeyi babo (ba Se) bavukana.

- Advertisement -

Ayo makuru kandi akavuga ko iyo sambu bacukuragamo ari iyo kwa Sewabo n’abo ba nyakwigendera batatu.

Imirambo yabo yajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.

Nyuma y’iyi mpanuka, inzego z’umutekano zirimo Polisi, RIB ndetse n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Muhanga, zagiye guhumuriza imiryango yagize ibyago.

Muri iki kirombe niho binjiye baburiramo umwuka

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE. RW i Muhanga.