Mu bukangurambaga Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) gikorera mu mashuri atandukanye cyibukije abanyarwanda ko buri wese afite inshingano zo kurinda Urubyiruko Virusi itera SIDA.
Ubu butumwa bwatangiwe mu Ishuri ryisumbuye rya Karangazi ho mu Karere ka Nyagatare, no mu bindi bigo biherereye mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo.
Mu ijambo rye, Umukozi mu Ishami rishinzwe kurwanya SIDA, akaba ashinzwe Ubukangurambaga ihererekanyamakuru n’inyigisho zigamije guhindura imyutwarire muri RBC, Nyirinkindi Aimé Ernest avuga ko bahereye ubu bukangurambaga mu Ntara y’Iburasirazuba kuko ariyo iza ku mwanya wa 2 mu bantu bafite Virusi itera SIDA.
Akavuga ko iyi Ntara yihariye 0,58% mu gihe ku mwanya wa mbere haza Umujyi wa Kigali ufite 1.5%.
Ati “Twifuza ko buri muntu wese abigira inshingano akirinda akayirinda n’urubyiruko.”
Rutikanga Marcel wiga mu Ishuri ryisumbuye rya Karangazi avuga ko ububi n’ingaruka z’icyorezo cya SIDA bazizi kuko hari abayanduye bamaze kubona.
Ati “Abarezi n’ababyeyi bacu, bakunze kutwigisha kwifata ibyo gukoresha agakingirizo bikaza ku mwanya wa 2 kwifata byananiranye.”
Uwera Diane wiga mu Ishuri Nderabarezi rya Kabarore mu Karere ka Gatsibo avuga ko hari ingero nziza bafite z’abakuru babo babashije kwirinda Virusi itera SIDA, ubu bakaba bari mu nzego zitandukanye z’Igihugu.
Ati “Ingero z’abarinze iki cyorezo, tukagira n’ingero z’abacyanduye bacikirije amashuri bakaba babayeho mu buzima bubi.”
- Advertisement -
Umuyobozi w’Ishuri Nderabuzima TTC Manishimwe Gilbert yabwiye UMUSEKE ko hari amwe mu masomo abanyeshuri biga akubiyemo ibirebana n’ubuzima bw’imyororokere hakiyongeraho za Clubs bafite mu kigo.
Cyakora bamwe mu banyeshuri bavuga ko igitsure abarezi babashyiraho cyo kwirinda ibishuko, kigomba kugera no mu ngo z’ababyeyi babo.
Bamwe mu biga muri ibi bigo, bakebuye bagenzi babo bafite imwitwarire kuko hari n’abavuga ko ntawe uzabaho mu gihe cy’imyaka 100.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW Iburasirazuba