Rulindo: Abagabo bataha mu ngo babebera kubera ” Inkoni” 

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Bamwe mu bagabo bo muri Rulindo barataka ihohoterwa

Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Rulindo, bavuze ko barembejwe n’ihohoterwa bakorerwa n’abo bishakiye, bagasaba ubutabera.

Bamwe mu bagabo bo muri Rulindo barataka ihohoterwa

Abavuganye n’umunyamakuru wa TV1, bavuze ko kuri ubu nta mugabo ushobora gutaha mu ngo nyuma ya saa mbili z’umugoroba(20h00) kuko ubikoze akubitwa iz’akabwana.

Umwe yagize ati “Twariyakiriye ubu ngubu. Umugore aravuga, icyo akubwiye ugahita ukigenderaho nta rindi jambo urengejeho.”

Undi nawe ati”Turakubitwa byo ni ngombwa, inkoni twarazemeye.”

Muri uyu Murenge igitera amakimbirane mu ngo harimo gucana inyuma ku bashakanye,ubusinzi no kudahahira urugo ku bagabo.

Kuba abagabo bahohoterwa byemezwa na bamwe mu bagore aho bashinja abagore gucyeka abagabo kubaca inyuma.

Umwe ati” Abagabo barakubitwa ngo bazira ngo kuko umugabo yahuye na mugenzi binywera agacupa.Yagera mu rugo ngo yarari mu buraya.Ni ibyo bazira ahanini.”

Hari n’abagabo biyemerera ko kuri ubu batagikora inshingano z’abashakanye kubera guhozwa ku nkeke.

Ati ” Ibaze kuba uziko mu rugo iwawe harimo ibitanda bibiri, icy’umugore yicungaho, n’icyo nawe wicungaho, kugira ngo mube mwaryamana akamera nk’ugutumira.”

- Advertisement -

Undi nawe ati” Dusaba ngo baturenganure natwe, tugire ijambo, natwe twese buri muntu yumve ikibazo,ntihagire uhohotera undi hagati muri twe.Natwe dukeneye ubutabera.”

Akomeza ati” Ahubwo se hari itegeko se ubona rihana abagore cyane? ni ukurenganurwa n’abagore bakajya bahanwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Gahenda Innocent, yasabye ko abahura n’ihohoterwa kurigaragaraza.

Ati” Icyo tutagomba kwihererana na gahoro, ni uko umuntu ashobora guhohoterwa, yaba ari umugabo,yaba ari umugore.Ni ihohoterwa iryo aryo ryose.”

Yakomeje agira ati”Iyo byaje bikamenyeshwa, tukabimenya, amakuru tukayamenya, birakurikiranywa ari nabyo dusaba buri gihe mu nteko z’abaturage, dusaba ko bakwiye kujya bagaragaza ihohoterwa baba bahura naryo.”

Muri uyu Murenge, bamwe mu bagabo bavuga ko bahitamo kwicecekera, ngo badasuzugurika imbere ya bagenzi babo, bagasaba inzego zishinzwe zirwanya ihohoterwa kwinjira muri iki kibazo.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW