Nyanza: Umukobwa yasanzwe munsi y’urugo yapfuye

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Inzego z'umutekano zatwaraga abo bakekaho kwica nyakwigendera
Umurambo w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 29 wasanzwe munsi y’urugo ahazwi nko kuri Mirongo Ine, birakekwa ko yishwe.

Abaturage bakumiriwe kugera ahari umurambo

Mu masaha ya mugitondo abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye barimo iz’umutekano, bazindukiye ahazwi nko kuri Mirongo Ine, mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza bitewe n’umurambo w’umukobwa bahabonye.

UMUSEKE wagezeyo usanga munsi y’urugo rw’umuntu, hari umurambo w’umukobwa witwaga Ntirandekura Solange uri mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko. Amakuru avuga ko nyakwigendera nta mwana yagiraga.

Abatuye kuri Mirongo Ine barimo n’abo babanaga, bavuga ko yakoraga akazi ko kwicuruza, bakavuga ko nyakwigendera yaba yishwe.

Umwe muri bo ati “Twumvise ko ejo hari umugabo basangiraga mu kabari, buriya ntibumvikanye igiciro niko kumwica, nubwo tutavuga neza ko ari we wabikoze.”

Nyakwigendera yavukaga mu Murenge wa Ntyazo, mu karere ka Nyanza.

Abayobozi bari bahari bakusanyije abo bakekaho ko bakora uburaya, na bo ubwabo mu mvugo zabo barabyemera ko bakora ako kazi, ariko ko batitwa indaya ahubwo bitwa “Indangamirwa”.  Bicajwe hasi ngo batange amakuru kuri ruriya rupfu.

Umunyamakuru wa UMUSEKE wari ahabereye ibyago, yabonye inzego z’umutekano zipakira abantu babiri mu modoka y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakekwaho kuba bishe nyakwigendera Solange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko abamaze gutabwa muri yombi ari bane bakekwaho kwica nyakwigendera, ariko bashobora kwiyongera.

- Advertisement -

Ati“Iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane abishe nyakwigendera.”

Inzego z’umutekano zatwaye abo bakekaho kwica nyakwigendera
Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza