Chorale la Promesse igiye kumurika Album ya mbere ‘Yesu Ariho’

KUBWIMANA Bona KUBWIMANA Bona

Itsinda ry’abaririmbyi rya La Promesse ribarizwa mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, basohoye indirimbo ‘intama zanjye’ bavuga ko bagiye no kumurika Album nshya.

Kuri ubu iyi Chorale ifite indirimbo zirindwi ziri hanze

Iyo ndirimbo bavuga ko ikubiyemo ubutumwa bwo kuzana abantu kuri Kristo, nk’inshingano nkuru yasigiye abamwizera bose.

Izerimana Jean de Dieu ukuriye iyi Chorale ati “Nk’uko Yesu yaje gutarura intama ze zazimiye, zimwe zagiye zirorongotanira kure, natwe niyo nshingano yadusigiye kugira ngo tuvuge ubutumwa bwiza.”

Akomeza avuga no ku gitaramo bari gutegura aho bazaba bamurika umuzingo w’indirimbo taliki ya 24 Kamena uyu mwaka.

Ati“Dufite igiterane, cyo gushyira hanze umuzingo wa mbere, uzaba ugizwe n’indirimbo zifite amashusho hamwe n‘izitayafite. Kwinjira bizaba ari ubuntu ubwo abadukunda ni ukuzaza bakadushyigikira. ”

Biteganyijwe ko kizatangira ku isaha ya saa munani z’amanywa, kibere ku rusengero rw’ abadivantiste b’Umunsi wa 7 rwa LMS, rubarizwa kacyiru.

Iki gitaramo kizaba kirimo ayandi makorali arimo Abatwaramucyo, Messengers Choir ndetse na Hope In Christ Choir.

Uyu muyobozi kandi yanageneye ubutumwa abakunzi b’iri Tsinda ndetse n’abakunda gusenga bose, ko bakwiye kwizera Imana, ubundi bakavuga ubutumwa bwiza butuma abantu bahindukirira Kristo.

Korali La Promesse ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, yatangiye umurimo wo kuririmba muri 2017. Kuri ubu aba baririmbyi bafite indirimbo zigera muri 7 ziri hanze by’umwihariko ku rubuga rwabo rwa Youtube.

- Advertisement -