Umukino wo Koga: Ku nshuro ya Mbere hakinwe irushanwa ry’abakuze

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu kipe ya Mako Sharks Swimming Club ikina umukino wo Koga ‘Mako Sharks Masters Swimming Competition 2023’ , habaye irushanwa ryo Koga ryahuje abakuze bigeze kuwukina.

Abitabiriye iri rushanwa bishimiye uko ryagenze

Ni irushanwa ryabereye kuri Green Hills Academy i Nyarutarama, kuri uyu wa Gatandatu guhera Saa tatu z’amanywa.

Abagera kuri 47 ni bo baryitabiriye, barushanwa mu byiciro bitandukanye birimo 50M freestyle, 50M Breaststroke, 25M Butterfly na 25M Backstroke.

Abahize abandi, bahembwe imidari y’ishimwe ndetse bishimira uko irushanwa ryagenze n’ubwo basaba ko ubutaha irushanwa ryazamenyekanishwa hakiri kare kugira ngo abitabira biyongere.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga, RSF, akaba n’Umuyobozi wa Mako Sharks Swimming Club, Bazatsinda James, yavuze ko kuba iri rushanwa ryitabiriwe bisobanuye ko umukino utari mu bana gusa.

Ati “Ibi byatweretse ko umukino wo Koga ukunzwe mu Rwanda kandi utari uw’abato gusa. Ni irushanwa ryagenze ariko hari ibyo tuzanoza ubutaha.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abariteguye bagiye kwicara, bakareba uburyo ryajya rikinwa kenshi.

Umukino wo Koga mu Rwanda, ukomeje gutanga icyizere ahanini gishingira k’uburyo hakinwa amarushanwa menshi ku bakiri bato.

Umuyobozi wa Mako Sharks Swimming Club, Bazatsinda James yishimiye uko irushanwa ryagenze
Wabonaga bishimiye ko bitabiriye iri rushanwa
Bahatanye mu ntera zitandukanye
Ubwitabire ku nshuro ya mbere nta wabunenga
Hitabiriye abagore 17 n’abagabo 30

UMUSEKE.RW

- Advertisement -