Miss Burundi 2023 yamenyekanye, mu birori byarimo umufasha wa Perezida

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Miss Ndayizeye agaragiwe n'ibisonga bye

Ndayizeye Lellie Carelle yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Burundi mu 2023 ahigitse abakobwa 11 bari bahataniye iri kamba mu birori byitabiriwe n’umufasha w’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi.

Miss Ndayizeye agaragiwe n’ibisonga bye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Kamena 2023 i Bujumbura nibwo habaye ibi birori byo gutora Nyampinga w’u Burundi.

Ni ibirori biryoheye ijisho byitabiriwe n’abarimo umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Angeline Ndayishimiye, Umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura CP Jimmy Hatungimana, Minisitiri w’Ubucuruzi Nijimbere Marie, n’abandi.

Ndayizeye yagaragiwe na Ngabirano Belle Ange Edissa wabaye Igisonga cya Mbere, wakurikiwe na Blandine Keza mu gihe Tricia Ricky Uwera yahawe ikamba rya Nyampinga ukunzwe.

Umufasha w’Umukuru w’Igihugu yasabye abatsindiye amakamba gushyira hamwe nk’inkingi izabafasha gukabya inzozi zabo.

Madamu Angeline Ndayishimiye yahembye kandi buri umwe muri aba bakobwa bane akabahasha ka miliyoni eshanu z’amafaranga y’amarundi yo kubashyigikira mu mishinga yabo.

Miss Ndayizeye Lellie Carelle wegukanye ikamba yahise ahabwa imidoka yo mu bwoko bwa Toyota Ractis nk’igihembo nyamukuru.

Azahabwa litiro 480 za lisansi, ubwishingizi bw’imodoka, ndetse azajya akorerwa imodoka, yishyurirwe amashuri, anagenerwe umushahara w’ibihumbi 500 Fbu.

Igisonga cya mbere cyahembwe 2,500,00 FBU m , Igisonga cya Kabiri ahabwa miliyoni Imwe n’igice y’afaranga y’u Burundi mu gihe Nyampinga ukunzwe nawe yahawe miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’Uburundi.

- Advertisement -

Aba bose uko ari bane bamerewe ubwishingizi bw’ubuzima bw’umwaka umwe buzatangwa na Socar Vie n’amafaranga y’ishuri azatangwa na BBCI bank.

Madamu Angeline Ndatishimiye, mu birori byo gutanga ikamba rya Miss Burundi 2023
Miss Ndayizeye yambikwa ikamba n’uwo yasimbuye
Miss Ndayizeye mu modoka yahembwe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW