Umuhanzi Emmy yahishuye inzozi afite muri Gospel-VIDEO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana uzwi nka Twagirumukiza Emmy yahishuye ko afite inzozi zo kwagura Ubwami bw’Imana kugeza kumpera y’Isi.

Umuhanzi Emmy yashyize indirimbo nshya hanze

Umuhanzi Emmy w’imyaka 29 akaba imfura muryango w’abana 7. Asanzwe atuye mu Karere ka Bugesera akaba asengera mu Itorero rya ADEPR Rango.

Yinjiye mu muziki mu 2022, ubu amaze gukora indirimbo eshatu: “Nihe Tuzaba”, “Twarugururiwe” na “Ubwami Bwiza”.

Avuga ko yatinze kwinjira mu muziki kuko ubuzima yakuriyemo bwari bugoye cyane ku buryo bitari kumworohera kujya muri studio.

Iyi ndirimbo ye nshya “Ubwami Bwiza” yayanditse agamije guhumuriza abantu ababwira ko hari Ubwami Bwiza bazajyamo, abasaba guhora biteguye.”

Ni indirimbo yitondewe cyane, ikaba yarakozwe bigizwemo uruhare na Label yitwa Gira Music ikuriwe na Bright Karyango.

Yavuze ko yinjiye mu muziki kuko yawukunze kuva kera akiri umwana muto mu ishuli ry’icyumweru aho yahoraga asaba Imana kuzamufasha n’iyo yakora indirimbo imwe.

Ati “Nahoraga nsaba Imana icyampa nkazapfa basi nsohoye n’indirimbo imwe, none byararyoshye”.

Mu bahanzi Emmy afatiraho icyitegererezo mu muziki wo guhimbaza Imana barimo Israel Mbonyi na Thatien Titus.

- Advertisement -

Reba hano indirimbo Ubwami bwiza ya Emmy

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW