Chairman wa APR na Juvénal bari muri Board ya League

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’inama yahuje abayobozi b’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira na Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Ltd bagiriwe icyizere cyo kuba mu buyobozi  bwicyitwa Rwanda Premier League Board.

Batanu bo mu Cyiciro cya Mbere bari mu buyobozi bwa Rwanda Premier League Board, bamenyekanye

Kuri uyu wa Kabiri, hateranye inama y’abayobozi b’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere, bahita banitoramo batanu baziyongeraho abandi bo mu Cyiciro cya Kabiri kugira ngo buzure 13 nk’uko biteganyijwe.

Abatowe kuri uyu munsi, ni Lt Col Richard Karasira, Hadji Mudaheranwa Yussuf uyobora Gorilla FC, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, Gahigi Jean Claude uyobora Bugesera FC na Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Ltd.

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga, aboyobora amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri, na bo bazahura bakitoramo abandi bazuzuza abantu 13 muri rusange bazaba bagize Rwanda Premier League Board.

Mu nteko rusange y’abanyamuryango ba Ferwafa iheruka yabaye tariki 24 Kamena 2023, yemeje ko hagomba kubaho League izigenga ariko ikazatangira iterwa inkunga n’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe kugira ngo ibanze yisuganye.

Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Ltd, azaba ari mu buyobozi bwa Board ya League
Umwanzuro wo gushyiraho League, wafatiwe mu Nteko Rusange iheruka kuba muri Kamena

UMUSEKE.RW