Abatandukanye na Kiyovu bari gusaba amahirwe ya nyuma

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Bamwe mu bakinnyi basoje amasezerano muri Kiyovu Sports ndetse ikipe igatangaza ko batandukanye, barimo gusaba batakamba ngo bongerewe bahabwe andi mahirwe yo kugaruka gukinira iyi kipe.

Ndayishimiye Thierry ari mu batandukanye na Kiyovu

Umukinnyi wa nyuma kugeza ubu uheruka gutandukana na Kiyovu Sports, ni Kimenyi Yves ikipe yarekuye tariki 8 Nyakanga 2023. Gusa aza yiyongera ku bandi bamwe bari basoje amasezerano barimo Bigirimana Abedi, Nshimirimana Ismaël Pichu, Bizimana Amissi Coutinho, Serumogo Ally, Ndayishimiye Thierry, Mugenzi Bienvenue, Erisa Ssekisambu na Riyad Nordien.

Muri aba bakinnyi bose, abamaze kubona amakipe ndetse yanabatangaje ku mugaragaro, Bizimana Amissi wasubiye gukina i Burundi, Nshimirima Ismaël Pichu watangajwe nk’umukinnyi wa APR FC na Serumogo Ally wayangajwe nk’umukinnyi wa Rayon Sports.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko bamwe muri aba bakinnyi b’Abanyarwanda batarabona amakipe, bamaze iminsi bahamagara abayobozi ba Kiyovu Sports kuri telefoni igendanwa, basaba guhabwa andi mahirwe yo kuyigarukamo.

Uwatanze amakuru, yavuze ko hari bamwe muri aba batari guha agahenge abayobozi kuko birirwa babahamagara.

Ati “Rwose birirwa bahamagara batakamba ngo bagaruke. Ariko babwiwe bitakunda kuko bamwe muri bo ntibishimwe n’abafana b’ikipe.”

Nyamara amakuru avuga ko myugariro Ndayishimiye Thierry mbere yo gusoza shampiyona, yasabwe n’ubuyobozi kongera amasezerano ariko abukurira inzira ku murima abubwira ko afite isezerano ryo kuzakinira ikipe y’Ingabo.

Mu minsi ishize, umuyobozi w’iyi kipe yo ku Mumena, Ndorimana Jean François Regis uzwi nka Général, aherutse gutangaza ko 90% by’abakinnyi batandukanye bari abagambanyi.

Benedata Janvier yasoje amasezerano
Bertrand nta kipe arabona
Serumogo Ally ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Bigirimana Abedi aravugwa muri Rayon Sports na Police FC

RUTAREMARA SELEMAN KASULE/UMUSEKE.RW

- Advertisement -