Ishimwe Thiery wamamaye ku izina rya Tity Brown mu mwuga wo kubyina yireguye avuga ko atigeze asambanya umwana ashinjwa avuga ko atigeze anamutera inda, yerekana ko atizeye ibizamini bya DNA byafashwe.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 25, mu rubanza rwaranzwe n’impaka ku mpande z’ababuranyi.
Uru rubanza rwaburanishirijwe mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhera ku isaha ya saa tatu za mu gitondo.
Nyuma yo kuburana byanzuwe ko ruzasomwa ku wa 22 Nzeri 2023.
Titi Brown waherekejwe n’umwunganira mu mategeko, yireguye ahakana ibyaha byose ashinjwa harimo gukoresha umwana imibonano mpuzabitsina, akamutera inda.
Uru rubanya rwagarutse ku bizamini bya DNA byafashwe hapimwa inda yakuwemo bigahuzwa n’ibya Tity Brown, harebwa niba koko ari we wateye inda uyu mwana.
Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko nta gereranya ryabayeho kuko ngo ibyapimwe byafashwe mu buryo, butagaragaza neza niba ari se w’umwana bityo bukaba butemera ibyavuye mu bizamini byakozwe.
Tity Brown yavuzeko ajya kumenya uwo mukobwa yarari kumusaba ko yazasura ishuri ryo kubyina yari agiye gutangiza.
Titi Brown avuga ko atari aziranye n’uyu mukobwa, agakeka ko ashobora kuba yaratumwe na bamwe mu batifuzaga iterambere rye yari amaze kugeraho.
- Advertisement -
Ubushinjacyaha bwasabye ko raporo ya muganga itahabwa agaciro, busaba Urukiko guha agaciro dosiye yatanzwe mbere bwongera gusabira Tity Brown igifungo cy’imyaka 25.
Tity Brown yasabye ko ibyo Ubushinjacyaha busaba byateshwa agaciro kuko ntaho ahuriye n’icyaha aregwa asabwa kurekurwa agasubira muri sosiyete.