Bien-Aimé wahoze muri Sauti Sol yateguje igitaramo gikomeye i Kigali

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Bien Aime Baraza yateguje igitaramo gikomeye

Bien-Aimé Baraza wahoze mu itsinda rya Sauti Sol ryamaze gusenyuka, yateguje igitaramo cy’imbaturamugabo agiye gukorera mu Mujyi wa Kigali.

Bien Aime Baraza yateguje igitaramo gikomeye

Ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Dj Marnaud cyitwa “Marnaud Music Therapy” kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Iki gitaramo cyatumiwemo Bien-Aimé Baraza giteganyijwe kuba ku wa 28 Nyakanga 2023, nicyo gitaramo cya mbere agiye gukorera i Kigali atari kumwe na Sauti Sol.

Bien-Aimé yabwiye itangazamakuru ko abazitabira kiriya gitaramo bazaryoherwa n’umuziki kuko yiteguye bihagije.

Uyu muhanzi yavuze ko nta gihunga afite kuko kuza gucurangira mu Rwanda ari nk’uko yaba ari iwabo muri Kenya.

Yagize ati “Abakunzi banjye bankudaga nkiri muri Sauti Sol ndabizi baracyahari, bazaza kunshyigikira bumva umuziki mwiza.”

Yavuze ko urugendo rwo gukora umuziki atari mu itsinda rya Sauti Sol bigoye ariko azakomeza guhatana kugira ngo yubake ibintu bye.

Uyu muhanzi yarondoye abahanzi Nyarwanda yemeza ko bafite umuziki mwiza harimo Kivumbi, Bruce Melody, Meddy, The Ben ndetse n’abandi.

Yanavuze ko ari umukunzi w’indirimbo z’itsinda rya Charly na Nina risa n’iraysinziriye mu ruhando rw’umuziki.

- Advertisement -

Bien-Aimé yahishuye ko hari imishinga ari gukora n’abahnzi nyarwanda barimo Mike Kayihura  ndetse n’abandi.

Iki gitaramo kizakorwa mu buryo bw’umwimerere ( LIVE) cyatumiwemo abahanzi barimo Ruti Joel na Mike Kayihura.

Kwinjira muri iki gitaramo cya DJ Marnaud kizabera muri KCT, bizaba ari ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 20Frw mu myanya y’icyubahiro ku bazagura amatike mbere, mu gihe abazagurira amatike ku muryango azaba yamaze kwiyongeraho ibihumbi 5Frw.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW