Mutatsimpundu Marie Rose w’Imyaka 50 y’amavuko yatwitswe na buji (bougie) agiye gutabara abana be bashyaga arapfa.
Mutatsimpundu Marie yari atuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu I, Akagari ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye buvuga ko urupfu rw’uyu mubyeyi rwamenyakanye taliki 07 Kanama, 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude avuga ko amakuru bahawe n’abaturanyi, yemeza ko Mutatsimpundu Marie Rose yavuye mu bukwe kubera ko yabanaga n’umubyeyi we batangira kuganira, kubera ko inzu babagamo barimo kuyisana bakupa umuriro w’amashanyarazi bakajya bakoresha buji (bougie).
Nshimiyimana yabwiye UMUSEKE ko Mutatsimpundu Marie Rose n’umubyeyi we bari mu ruganiriro, abana bari mu cyumba baryamye kandi buji yaka.
Ati: “Uwo muriro wa buji wahise utwika ibikoresho byo mu cyumba n’ibiryamirwa, abana baryamyeho noneho nyina (Mutatsimpundu) ashaka kubatabara.”
Gitifu avuga ko Mutatsimpundu yageze mu cyumba abana bararamo asanga ibintu byinshi byahiye yihutira kubizimya kugira ngo abana badashya.
Yakomeje agira ati: “Mutatsimpundu ageze aho baryamye igikapu kinini cyari hejuru y’akabati kiramanuka gifunga inzira yagombaga gucamo.”
Uwo muriro wamubanye mwinshi uramwotsa, aranegekara bikomeye abatabaye basanga ameze nabi bamujyana mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare, ahageze ahita apfa.
- Advertisement -
Gusa Nshimiyimana avuga ko icyo gihe abana bo yari yamaze kubasohora mu cyumba.
Gitifu avuga ko umuriro wavuye kuri buji watwitse bikabije n’umukozi wo mu rugo wakoreraga Mutatsimpundu na we ajyanwa mu Bitaro bya CHUB akaba ariho arwariye kugeza ubu.
Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko nta makuru ahagije bari bafite yemeza ko Nyakwigendera yigeze ashaka umugabo, gusa buvuga ko yari afite abana 3 harimo n’uwo bareraga.
Umurambo wa Mutatsimpundu wagaruwe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa.
UMUSEKE ufite amakuru ko Mutatsimpundu yari Umucungamutungo w’Ishuri ryisumbuye i Nyanza.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.