Mu gihe ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byemeje ko Perezida Vladimir Putin yaba ari we wishe inshuti ye Yevgeny Prigozhin, Umuvugizi w’ibiro bya Perezid yabihakanye.
Dmitry Peskov, Umuvugizi muri Perezidasni y’Uburusiya yavuze ko nta bimenyetso bihari biragaragaza uwishe Prigozhin.
Ati “Kugeza ubu nta makuru afatika dufite, hakenewe ko haboneka amakuru afatika azabisobanura mu iperereza ryatangiye gukorwa.”
Dmitry Peskov yavuze ko ibyo abo mu Burengerazuba bavuga ari ibinyoma byambaye ubusa.
Ku wa Gatatu nijoro nibwo Prigozhin byamenyekanye ko indege yari ku rutonde rw’abayirimo yahanutse abari bayirimo bose barapfa.
Abamukundaga batangiye gushyira indabo ku hantu bagennye ho kumwibukira, hari amafoto ye.
Imwe mu miyoboro yok u rubuga rwa Telegram ishamikiye ku mutwe w’abacanshuro ba Wganer Group yari akuriye, watangaje ko indege ye yarashwe n’ubwirinzi bwo mu kirere bw’Abarusiya cyakora nta we urabyemeza.
Hari andi makuru avuga ko iyo ndege yaba itararashwe ahubwo yahagurutse itezemo igisasu.
- Advertisement -
Putin yagize icyo avuga
Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin ku wa Kane nimugoroba yavuze ko yihanganishije imiryango y’abantu 10 baguye muri iriya ndege.
Ati “Nagira ngo mbere ya byose mvuge amagambo yo kwihanganisha mbikuye ku mutima imiryango y’abantu bose bari mu ndege.”
Perezida Putin yakomeje avuga ko amakuru y’ibanze agaragaza ko hari abakozi ba Wagn Group bari mu ndege.
Avuga ku kazi bakoze, Putin yagize ati “Abo ni abantu bagize uruhare ku mpamvu rusange yacu yo kurwanya ubutegetsi bwitwara nk’aba- Nazi muri Ukraine.”
Perezida Vladimir Putin yageze kuri Prigozhin avuga ko bamenyanye mu myaka ya 1990, avuga ko ari umugabo wanyuze mu bihe by’ubuzima bikomeye.
Yamuvuze ibigwi, avuga ko Prigozhin n’abarwanyi be bakoze ibikorwa bikomeye muri Ukraine.
Ati “Yakoze amakosa akomeye mu buzima. Ariko yageze ku bintu bikomeye yaba we, no ku bindi bifite inyungu rusange igihe nabimusabye, nko mu mezi make ashize.”
ISESENGURA
Uretse kuba Perezida Putin yagiye akoresha impitagihe avuga ku buryo azi Prigozhin n’ibyo yakoze ntiyigeze yemeza ko yapfuye.
Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko yavuze ko adatekereza ko Perezida Vladimir Putin yihishe inyuma y’iraswa ry’indege yahitanye Yevgeny Prigozhin.
Yagize ati “Ni umuntu ushyira mu gaciro, aratuje kandi ibintu abigenza gake, gufata umwanzuro ku bandi, ku bibazo bikomeye cyane. Bityo ntabwo ntekereza ko Putin yabikora, ko Putin ari we washyirwa mu majwi. Birakabije cyane, ntabwo ari kinyamwuga, igihe byaba byabaye.”
Lukashenko ni inshuti magara ya Perezida Putin, bivugwa ko ari we wabashije kugabanya umujinya we igihe Prigozhin yagumuraga abarwanyi ba Wagner tariki 23 Kamena, 2023.
Umunyamakuru Edvard Chesnokov uri mu Burusiya yabwiye UMUSEKE ko Putin ashobora kuba yirinze kwemeza urupfu rwa Prigozhin kubera ko hatarasohoka ibimenyetso bya gihanga bipima utunyangingo twa gihanga ibyo bita DAN.
Gusa uyu Munyamakuru avuga ko afite umuntu wizewe wamuhamirije ko Yevgeny Prigozhin yapfuye.
Yabwiye UMUSEKE ati “Umukunda cyangwa umwanga, yagize uruhare runini mu kurwanya Ubukoloni muri Africa, by’umwihariko mu bice byahoze bigenzurwa n’Ubufaransa.”
Edvard Chesnokov avuga ko Prigozhin, n’Uburusiya ndetse n’abarwanyi ba Wagner berekanye ko habaho andi mahitamo ku cyerekezo cy’isi kigengwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi (West).
Uyu avuga ko mu gihe abo mu Burengerazuba bw’Isi bafata Africa n’abayobozi bayo nk’abantu badafite agaciro kamwe, Uburusiya bwo bufata uyu mugabane nk’abafatanyabikorwa bareshya.
Akemeza ko mu bice abarwanyi ba Wagner barimo ibikorwa by’iterabwoba byagabanutse nko muri Central African Republic no mu Mali.
Ikindi Prigozhin yakoze ngo ni ugucuruza izina ry’umutwe wa Wagner.
Ati “Abantu benshi ku bushake bwabo bari kuzana indabo mu mijyi itandukanye yo mu Burusiya bagashyira ku mafoto ye bamwibuka kubera ko yari umuntu ukunzwe n’ubwo yagerageje mu gihe gishize “kugumuka” (gukora Coup d’Etat), bikzanamaganwa n’abamukundaga.”
Uyu mugabo we yemeza ko “Abafaransa” baba ari bo bahitanye Prigozhin agendeye ku bikorwa yakoraga byo kubarwanya.
Gusa kugeza ubu nta muntu ku giti cye, Leta cyangwa umutwe w’abantu bitwaje intwaro urigamba ko yishe Yevgeny Prigozhin, umwe mu bashinze akanayobora umutwe w’abarwanyi batinyitse ku Isi bitwa Wagner Group.
UMUSEKE.RW