Gen Kabarebe, Gen IBINGIRA n’abandi ba General bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Gen James Kabarebe

Itangazo rigenewe Abanyamakuru rivuga ko abasirikare batandukanye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo General James Kabarebe umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bijyanye n’umutekano ndetse na Gen Fred Ibingira.

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF kivuga ko Perezida Paul Kagame yemeje uku kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cy’abasirikare bafite ipeti rya General.

Aba ba General 12 barimo Gen James KABAREBE, ufite ibigwi bidasanzwe kuko yabaye Umugaba Mukuru w’ingabo muri Congo, no mu Rwanda.

Gen Fred IBINGIRA wabaye Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, akanakora indi mirimo inyuranye mu gisirikare cy’u Rwanda, na we yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Lt. Gen Charles KAYONGA na we yabaye Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, anaba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa.

Lt Gen FRANK MUSHYO KAMANZI na we yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, arazwi mu butumwa bw’amahoro.

ISESENGURA

Abandi ba General bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni Maj Gen Martin NZARAMBA, Maj Gen ERIC MUROKORE,                    Maj Gen Augustin TURAGARA, Maj Gen Charles KARAMBA uyu aherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, akaba yaranabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, na Maj Gen Albert MURASIRA uyu yari Minisitiri w’Ingabo, aherutse kugirwa Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA.

- Advertisement -

Hari n’abafite ipeti rya Brigadier General, ari bo Brig Gen Chris MURARI, Brig Gen Didace NDAHIRO na Brig Gen      Emmanuel NDAHIRO.

Perezida Kagame yanashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abandi ba Ofisiye bakuru 83, Ba Ofisiye bo hagati 6.