Gisenyi: Ubujura buravuza ubuhuha

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abaturage barasaba Leta gufata ingamba zikarishyekubera ubu bujura

Abatuye n’abatembera Umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu baravuga ko barembejwe n’ubujura bukorwa n’abana n’insoresore ku manywa y’ihangu, ugerageje gutaka agahatwa inkoni.

Ni ubujura bumaze gufata indi ntera nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturage bambuwe utwabo bakanakubitwa mu bihe bitandukanye.

Abakora ubu bujura ntibatinya n’inzego z’umutekano aho Abanyerondo b’umwuga bagerageza kubitambika babahondagura.

Umwe mu baturage ati “Usanga baguteze igico watambuka ukumva akana gato karakwatatse kari kugukora mu mufuka cyangwa kagushikuje telephone, wakirukaho ukabona haje abandi bakuru bakakuboha, bakagukubita, bakagukomeretsa.”

Uwitwa Nyirabuhoro Joselyne avuga ko aherutse gusimbuka urupfu ubwo aba bajura bamusangaga muri butiki bakamwambura saa tatu za mugitondo.

Ati “Umuhanda wari wuzuye abantu benshi ariko bagize ngo bantabare ubwo babatera amabuye kuko hari benshi bari mu mpande bihishe bari bamutegereje ngo abashyire ibyo bamaze kwiba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco ntiyemeranya n’ibivugwa ko mu Murenge ayobora ubujura buvuza ubuhuha.

Gitifu Tuyishimire atangaza ko nta tsinda ry’abajura rihari kandi ko nugerageje kwishora muri ibyo bikorwa atabwa muri yombi.

Ati “Bagenda biba ariko icyo twavuga ni uko ahantu hahurira abantu benshi iyo umujura ahageze nyine arafatwa ariko kuvuga ngo hari itsinda, ngo hari ibyacitse ntabyo, umutekano njye navuga ko nakwemeza ko uhari nta ngorane zihari zidasanzwe.”

- Advertisement -

Ubu bujura bukorwa n’amatsinda y’abana n’insoresore zambura zikanakomeretsa abaturage bwiganje cyane mu Kagari ka Mbugangari.

Abaturage barasaba Leta gufata ingamba zikarishyekubera ubu bujura

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW