Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica Nyina wabo

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Akarere ka Ruhango mu ibara ry'umutuku
Umugabo wo mu Karere ka Ruhango akurikiranyweho icyaha cyo kwica Nyina wabo amutemaguye umubiri wose.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa  Ntongwe, bwabwiye UMUSEKE ko Kubwimana Théophile w’imyaka 25 y’amavuko yatemye mu mutwe nyina wabo witwa Hitimana Anastasie w’imyaka 54, abonye atapfuye aramucoca kugeza ashizemo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, Nahayo Jean Marie yavuze ko ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Kagari ka Nyakabungo, ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba.
Gitifu Nahayo avuga ko ibi bikimara kuba, inzego z’umutekano zahise zifata Kubwimana Théophile ushinjwa kwica nyina wabo, zimujyana kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye ku Murenge wa Ntongwe.
Gusa  Nahayo avuga ko icyo yajijije uyu mubyeyi kitaramenyekana kugeza izi saha.
Yagize ati “Ntabwo turamenya icyo yamujijije.”
Umurambo wa Hitimana Anastasie wajyanywe ku bitaro bya Kinazi kugira ngo ukorerwe isuzuma.
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW/ Ruhango