Umukinnyi wabigize umwuga, Ingabire Diane ukinira Canyom/SRAM Generation yo mu Budage na Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé ukinira ikipe ya Java Inovotec, ni bo begukanye isiganwa ry’amagare ritegurwa n’Akarere ka Kirehe gafatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda, Ferwacy.
Ni isiganwa ryakinwe mu byiciro bibiri, aho ryatangiriye mu Mujyi wa Kigali ku bakuru n’abatarengeje imyaka 23, mu Karere ka Kayonza ku bangavu no mu Karere ka Rwamagana ku bakobwa bakuru n’ingimbi, risorezwa mu Karere ka Kirehe kuri uyu iki Cyumweru.
Mwamikazi Djazilla yabanje kwigaranzura Ingabire Diane, amutwara umwanya wa mbere mu Isiganwa ry’Amagare “Kirehe Race” ryakomeje ku Munsi wa ryo wa Kabiri, mu gihe mu bagabo bakuru, Iradukunda Emmanuel uzwi nka Biganza yegukanye umwanya wa mbere ahigitse abarimo Areruya Joseph bakinana muri Jav Inovote waje ku mwanya wa Kabiri.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Ukwakira 2023, ni bwo isiganwa ry’amagare rya Kirehe Race ryari ryakomeje ku Munsi waryo wa Kabiri. Kuri uyu munsi, abasiganwa bazengurutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kirehe birimo no kugera ku mupaka wa Rusumo.
Ni isiganwa ryabanjirijwe n’abatarabize umwuga, aho bazengurutse inshuro eshatu mu Mujyi wa Kirehe. Mu bagabo ryegukanwe na Manirumva Elysa, mu bagore ryegukanwa na Mukabikorimana Léatitia.
Mu bakobwa batarengeje imyaka 19, uyu Munsi wa Kabiri wegukanwe na Byukusenge Mariatta wa Bugesera Cycling Team wazengurutse ibilometero 19,5 agasiga abandi. Ni mu gihe mu bahungu ryegukanywe na Tuyipfukamire Aphrodis.
Mu bakinnyi bakuru bazengurutse ibilometero 69.5, isiganwa ryegukanywe na Iradukunda Emmanuel. Mu Bagore, ryatwawe na Mwamikazi Djazilla ahigitse Ingabire Diane wari wigaragaje ku Munsi wa Mbere.
Nyuma yo guteranya ibihe byose byakoreshejwe muri utu duce tubiri, byarangiye Nshutiraguma Kevin na Uwera Aline ari bo begukanye iri rushanwa mu bakinnyi batarengeje imyaka 19. Mu bahungu batarengeje imyaka 23, iri rushanwa ryegukanwe na Iradukunda Emmanuel usanzwe ukinira Java-Inovotec.
Mu bagabo, ho ryegukanwe na Munyaneza Didier wa Java-Inovotec, akurikirwa na Nsengiyumva Shemu mu gihe Kagibwami Swayibu yabaye uwa gatatu.
- Advertisement -
Munyaneza Didier yabwiye itangazamakuru ko mu bilometero 20 bya mbere yabanje kugorwa cyane, gusa aza gufashwa n’abakinnyi bakinana muri Java Inovotec kugaruka neza mu isiganwa. Yongeyeho ko kuri ubu asigaye akina uyu mukino w’amagare abifatanya no kuwutoza nka bumwe mu buryo bumuha inyungu.
Ingabire Diane ukina uyu mukino nk’uwabigize umwuga mu Budage, we yavuze ko yabanje kugorwa n’umunaniro, asaba Federasiyo kongerera abakobwa bakiri bato amarushanwa kugira ngo bazabashe kwitwara neza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare iteganyijwe kubera mu Rwanda mu 2025.
Mbere y’uko aba bakinnyi bose bakina, habanje icyiciro cy’abatarabigize umwuga bakoze intera y’ibilometero 11.9, hatsinda Manirumva Elysa na Mukabikorimana Letitie.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, we yashimiye abagize uruhare bose mu kugira ngo iri rushanwa rigende neza abizeza ko buri mwaka bazajya bakora uko bashoboye rikagaragaramo udushya twinshi kandi rigatera imbere kurushaho.
Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya ryo ya Kabiri, nyuma y’uko umwaka ushize ubwo ryatangizwaga n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, ryitwaga Gisaka Race. Riri mu bikorwa byo gukomeza kumenyekanisha aka Karere.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW