Inter Miami yemeye gufasha Messi gusubira Camp Nou

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Jorge Mas nyiri kipe ya Inter Miami ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeye ko azafasha Lionel Messi gusubira kuri Stade ya Camp Nou gusezera abafana ba FC Barcelona.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo kizigenza ukomoka muri Argentine, Lionel Messi yavuye muri Paris Saint-Germain yerekeza mu ikipe ya Inter Miami nyuma y’uko amasezerano ye yari arangiye i Paris.

Messi yaje muri Inter Miami byarabanje guhwihwiswa ko azasubira muri FC Barcelona yakiniye kuva muri 2004 kugeza muri 2021, ariko akaza kuhava bitewe n’ibibazo by’amikoro byari byugarije iyi kipe y’i Catalonia.

Uyu mukinnyi munini ku Isi, yavuye muri FC Barcelona atabasezeye nk’umwe mu bakinnyi beza iyi kipe yagize kuko mu gihe yahamaze, nyuma yo kuhakina imikino 778 ahatsinda ibitego 672, akahatwara ibikombe bya shampiyona icumi, Champions League enye na Ballon d’Or zirindwi ndetse n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa Inter Miami, Jorge Mas ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru El Club del Deportista, yavuze ko we ubwe azakora igishoboka cyose ariko Messi agasubira Camp Nou   kugira ngo asezere abafana ba FC Barcelona babanye na we kuva akiri muto.

Jorge Mas yagize ati “Messi ava muri Barcelona si ibintu byari byiza kuko atabashije gusezera abafana bamwakiriye akiri muto. Njyewe ubwanjye namuhaye isezerano ko nzakora igishoboka cyose mu minsi iri imbere akazajya gusezera ku bafana be muri FC Barcelona”.

Uyu muyobozi yavuze ko bazareba n’iba Inter Miami yazajya gukina umukino wa gicuti na FC Barcelona.

Lionel Messi yatangiye gutwara ibihembo muri Inter Miami
Ballon d’Or zose Messi yatwaye yazitwariye muri FC Barcelona

Mugiraneza Thierry/UMUSEKE.RW