U Rwanda rugiye kwakira imurikagurisha  Nyafurika  ry’Ingufu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Muri Gashyantare 2024 u Rwanda ruzakira imurikagurisha Nyafurika ry’ingufu (Africa Energy Expo), rizahuriza hamwe abagera ku bihumbi bitandatu, baturutse mu bihugu bisaga 25 .

Ni imurikagurisha ryateguwe na Minisiteri y’ibikorwaremezo, Ikigo  cy’u Rwanda gitegura inama( Rwanda Convention Bureau) n’Ikigo Africa Energy Expo, rikaba  riteganyijwe gutangira kuva tariki ya 20-22 Gashyantare 2024, rikazabera kuri Kigali convention Center mu Mujyi wa Kigali.

Riazitabirwa n’ibihugu birimo   Ubihinde,Turukiya ,UBushinwa,na Misiri n’ibindi.

Rizahuriza hamwe abashoramari mu bijyanye n’ingufu, impuguke mu bijyanye n’ibikorwa remezo by’amashanyarazi, abacuruzi b’ibikoresho by’amashanyarazi akomoka ku zuba kandi byifashisha ikoranabuhanga n’abandi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukwakaira 2023, inzego zitandukanye zagaragaje ko iri murikagurisha Nyafurika ry’ingufu ari n’umwanya mwiza ku gihugu mu kwakira ubukerarugendo bushingiye ku nama.

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo Gishinzwe gutegura inama,Rwanda Convention Bureau,Candy Basomingera, avuga ko iyi nama ivuze byinshi ku mugabane wa Afurika.

Ati “Twishimiye cyane kwakira iri murikagurisha Nyafurika ry’ingufu,Africa Energy Expo.Iki gikorwa ntabwo ari guteza imbere ingufu gusa ahubwo ni no gushyigikira ahazaza h’umugabane wa Afurika.Igihugu cyacu kiziwho gushyikira iterambere no guhanga udushya .”

Uyu avuga ko biteguye kwakira neza abazitabira iri murikagurisha .

Umuyobozi  uhagarariye abikorera mu by’ingufu,Energy Private Developers Rwanda,Muhizi Wilson, nawe ashimangira ko ari amahirwe adasanzwe ku bikorera n’igihugu muri rusange .

- Advertisement -

Yagize ati “Twe turabibona nk’amahirwe meza cyane kuri rwiyemezamirimo kuko bazazana ikoranabuhanga , kandi inyinshi rizasigara hano mu Rwanda kubera ko hazabaho iryo hererekanya ry’’ubumenyi rifashe guha isoko  umuturage ibintu bikwiriye, bitazatuma duhora mu bibazo  by’abantu badacanirwa kandi haragiyemo uruhare rwa leta.” Hari ikibazo cy’umurimo gishobora kugabanya ku banyarwanda bakirangiza amashuri. Rero turabibonamo nk’inyungu yagutse ku ruhande rw’abikorera.”

Umuyobozi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Ushinzwe iby’ingufu, Gen Cesar avuga  iriya nama izasigira Abanyarwanda ubumenyi n’akazi  bazahabwa na bagenzi babo mu gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi aturuka ku zindi ngufu.

Ati “ Ikindi kinarebwa cyane, ni akazi kazahabwa abanyarwanda.Iyo haje imurikagurisha rikomeye cyane ku rwego mpuzamahanga, ibigo byacu bikora ibijyanye no gutegura inama,imurikagurisha, bibonamo akazi keza. Ari umuhinzi wahinze , akaba yacuruje inyanya, ibishyimbo,iyi hoteli ,biraza bikagera na hano.Ibyo ni byo tureba, bikagera ku muturage wo hasi.”

Anavuga ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza isura yaho igihugu kigeze mu ishoramari n’iterambere.

Muri iri murikagurisha biteganyijwe ko ibigo  bisaga 120 byo hirya no hino ku isi bizaza kumurika ibyo bikora mu bijyanye n’ingufu mu Rwanda.

Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha Iterambere NST1 harimo ingingo ivuga ko Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi ku rugero rwa 100% bitarenze umwaka wa 2024.

TUYSHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW