Muhanga: Yishe umugore, na we ariyahura

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Minani Theogene w’Imyaka 48 wo mu karere ka Muhanga, arakekwaho kwica umugore we witwa Mujawamaliya Seraphine amukubise umuhini, na we agahita yimanika mu mugozi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo usanzwe utuye wo mu Mudugudu wa Cyarutare , Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Muhanga yaba yarakoze ibi ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Nteziyaremye Germais, atangaza  ko amakuru yamenyekanye ubwo abana babo bari bavuye kuvoma amazi yo gukoresha mu rugo bagasanga ababyeyi bombi bashizemo umwuka.

Yagize ati: “Ni byo turakeka ko uyu mugabo Minani yaba yishe umugore we kuko ibimenyetso by’ibanze bigaragaza , tukaba twabimenye ari uko abana batabaje nyuma yo kuva kuvoma bagasanga nyina ubabyara aryamye mu mbuga atwikirijwe amakoma , binjiye mu nzu basanga  na se amanitse mu ruganiriro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, KAYITARE Jacqueline, yabwiye UMUSEKE ko  yaherukaga guhamagara abantu bamwe bo mu muryango we, umwe mu bana be   ndetse no kwa sebukwe wo ku mugore wa mbere ko “afite agahinda gakabije,yumva agiye gupfa kandi napfa bazamushyingure neza.” 

Meya Kayitare avuga ko bari basanzwe bafite amakimbirane ariko batayagaragazaga haba no  mu itorero rya ADEPR babarizwagamo,

Imirambo y aba nyakwigendera  yahise yoherezwa ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ikorerwe isuzuma hamenyekane neza icyateye uru rupfu.

Uyu muryango usize abana babiri, umukobwa w’imyaka 18 n’umuhungu w’imyaka 14 bose bo ku mugore wa mbere.

Biteganyijwe ko nyuma y’isuzuma ba nyakwigendera bahise bashyingurwa.

- Advertisement -

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW