Haba iki mu nzoga gituma ziraza abantu rwantambi, bwacya bakazisubiraho?

Sammy Celestin Sammy Celestin
Ni irihe banga riri mu gasembuye ?

Ubushakashatsi bwa kabiri Minisiteri y’Ubuzima yamuritse bwakozwe ku ndwara zitandura mu Rwanda, bwerekana ko Abanyarwanda bagotomera manyinya barenga miliyoni esheshatu, bakaba bagize 48.1% by’umubare w’Abanyarwanda.

Uretse no mu Rwanda, inzoga ziranyobwa ku isi yose. Nyuma y’amazi, icyayi n’ikawa hahita hakurikiraho umusemburo mu binyobwa biri ku isonga mu kunyobwa kurusha ibindi ku Isi.

Mu bukwe, mu byishimo, mu marira no mu bindi birori inzoga irakoreshwa cyane nka rimwe mu mazimano y’ingenzi.

Karemera, umuturage wo mu karere ka Rulindo yabwiye UMUSEKE ko adashobora gutaha ubukwe butarimo inzoga.

Ati “Ubundi iyo bavuze ubukwe ni ibirori nyine. Ni ukwishima mukizihirwa mugasabana mukanasangira. Inzoga ituma abantu bahura bakaganira. Kandi no mu muco ni ko bimeze. Ubu se wasabira umugeni kuri fanta? Njye rero umva nkubwire sinshobora kujya mu bukwe butarimo byeri!”

Karemera avuga ibi mu gihe Mukamana (izina twamwise) wo mu Karere ka Nyabihu abona atari ngombwa kunywa inzoga.

Ati “Kuva navuka mfite imyaka 41 sindanywa inzoga, kandi mbona ntacyo mbaye. Nywa amazi n’ibindi binyobwa bidasindisha kandi nta kibazo cy’ubuzima ndagira kubera ko ntazinywa.”

Akomeza agira ati “Ahubwo hari uyinywa ugasanga yasinze, akagwa, agakomereka cyangwa no kwita ku muryango bikamunanira. Icyakora sinshiraho iteka abazinywa, ariko yenda bakanywa nk’icupa rimwe cyangwa abiri mbese mu rugero”.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko kunywa inzoga birengeje urugero bimaze gufata indi ntera, ku buryo rimwe na rimwe bifatwa nk’ibigezweho, ndetse udafataho cyangwa unywa mu rugero, ntiyakirwe mu rungano.

- Advertisement -

Ati “Inzoga uyikura mu “icupa” ikagukura mu bagabo! Kunywa mu rugero rero, ni cyo cyari gikwiriye!”

Agakomeza agira ati “Yemwe ntibyari na ngombwa ko abantu babibwirizwa, ariko rero niba zigeze aho zikwangiriza ubuzima – Byange ntiwemere gutsindwa.”

Ku wumva inzoga zimurusha intege kandi ashaka kuzicika, ntuzavuge gusa nka wa muririmbyi wagize ati “Gacupa keza, gacupa kanjye, ndekura ngende, ndashaka kwisubiraho!”

Ahubwo bikore! Ziveho zitaragutaramura!

Madamu Jeannette Kagame asaba abanywa inzoga kuzireka kuko zangiza ubuzima

 

Haba iki kindi muri byeri?

Nubwo inzoga zengwa mu buryo butandukanye, inyinshi zikozwe mu ruvange rw’ibinyampeke, ibimera, isukari, umusemburo n’amazi.

Ubushakashatsi bw’Ishami ryita ku Buzima n’Abakozi muri Amerika bugaragaza ko ingano y’inzoga umuntu mukuru w’igitsina gabo adakwiye kurenza, ari ibirahure bibiri (mililitiro 710) ku munsi, umugore we ntarenze kimwe.

Abakoze ubu bushakashatsi batanga inama ko ku ngano ya Divayi ku muntu mukuru w’umugabo, adakwiye kurenza ari uturahuri tubiri tungana na mililitiro 296, yaba ari umugore ntarenze ikirahure kimwe cya mililitiro 148 cya byeri ku munsi.

Nubwo aba bashakashatsi batanga inama yo kutarenza ingano y’uwo musemburo, bemeza ko icyiza kurushaho ari ukutanywa!

Inyigo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO, yatangajwe mu ntangiriro z’uyu mwaka, igaragaza ko nta ngano y’inzoga habe na nkeya itagira ingaruka ku buzima.

OMS ivuga ko inzoga zangiza umubiri w’umuntu, zikagutera kumva ufite ubudahangarwa ukaba wakora ibyo wicuza mu nyuma yo kuva mu isindwe.

Si ibyo gusa ariko, kuko Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ubushakashatsi kuri Kanseri cyagaragaje ko inzoga ziri mu bitera kanseri.

Inzoga zitera byibura ubwoko burindwi bwa kanseri, harimo nka kanseri y’amara, iy’ibere ku bagore n’izindi.

Inzoga zangiza umwijima, zitera ibibazo by’umutima, iby’ubuzima bwo mu mutwe, kwiheba no guhangayika, ibibazo by’imibanire yawe n’abandi, ingaruka mu bukungu n’ibindi.

 

Byagenda bite kunywa inzoga bihagaze kuri bose?

Uretse kuba bitanashoboka byanagorana. Dufashe urugero ruto mu Rwanda, hari abantu babeshejweho no kuba bakora cyangwa bacuruza mu tubari, kandi bene utwo tubari n’inganda zenga ibyo binyobwa, bose batanga imisoro igira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Mu mezi make ashize rumwe mu nganda zenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwatanze miliyoni 230Frw yiyongera ku zindi miliyoni 270Frw zatanzwe mbere, nk’inkunga yo kubaka ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro.

Mu mezi akurikiyeho, rwatangaje ko rwungutse miliyari 12.9 Frw, amafaranga yakubaka ibigo birenga 65 bimeze nk’Urwunge rw’Amashuri rwa Gashongora ruri mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe.

Aya mafaranga kandi uyasaranganyije Abaturage bose bo mu Karere ka Rutsiro baherutse kuvuga ko kurya kabiri ku munsi batazi uko bisa, kandi ko rimwe na rimwe bacishamo bakaburara, buri wese yagabana amutunga ukwezi kuzuye neza.

Muri uku kwezi urundi ruganda na rwo rwenga ibinyobwa rwishyuriye amafaranga y’inshuri abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye 58, mu mwaka w’amashuri wa 2023/24.

Madamu Jeannette Kagame avuga ati Guhitamo nabi bibaho, kandi akenshi biroroha. Ariko niba ugize amahirwe yo kumenya icyakurinda kuzabaho wicuza, ntuyiteshe – hitamo neza. Guhitamo kubaho kandi neza biracyashoboka. Ntangira navuze ko tuyiganiriraho, ariko rimwe na rimwe ntituyiganireho.”

Twibukiranye nanone ko kubatwa n’inzoga ari n’indwara, nyamara urwaye akwiye guhabwa ubufasha akanaherekezwa uko bikwiriye kugira ngo ahinduke agire ubuzima bwiza. 

Si kuri iyi ndwara gusa, no mu buvuzi busanzwe, mu rugendo rwo kwivuza, umurwayi agiramo uruhare. Kwemera ko urwaye ni intambwe ikomeye yo gufashwa no gukira.

Ni irihe banga riri mu gasembuye ?

SAMMY CELESTIN / UMUSEKE.RW