Urukiko rwategetse ko Munyankindi Benoît arekurwa by’agateganyo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare, Ferwacy, Munyankindi Benoît, yarekuwe n’Urukiko rwa Nyarugenge by’agateganyo.

Tariki ya 21 Kanama, ni bwo RIB yavuze ko Munyankindi yafunzwe aho akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Ifungwa rya Munyankindi rishobora kuba rifitanye isano no ku kuba mu minsi ishize, yarasabiye umugore we Visa yo kujya muri Ecosse, akamushyira kuri lisiti y’abagomba guherekeza Ikipe y’Igihugu yari igiye gusiganwa mu gihe nta nshingano yari afite muri iyo delegasiyo.

Nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’igifungo ndetse akajya gufungirwa muri Gereza ya Mageragere, yahise ajuririra iki cyemezo. Kuri uyu wa Mbere ni bwo hasomwe urubanza ku bujurire bwa Munyankindi Benoît.

Nyuma y’isuzuma ryakozwe, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwategetse uyu mugabo arekurwa by’agateganyo.

Ni nyuma yo gusanga nta mpamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha zituma Munyankindi acyekwaho icyaha.

Bitewe n’uko yisobanuye, Urukiko rwemeje ko ibyagezweho mu iperereza bidahagije ngo akurikiranyweho ibyaha ndetse rutegeka ko ahita arekurwa, icyemezo kikimara gusomwa.

Munyankindi asanzwe ari Umuyobozi wa Benediction Excel Energy Team, imwe mu makipe asiganwa ku magare mu Rwanda.

Munyankindi Benoît yarekuwe by’agateganyo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -