Umutoza Muhire Hassan uherutse gutandukana n’ikipe ya Sunrise FC yo mu Karere ka Nyagatare, yibaza impamvu benshi bakomeje kumubona mu isura y’Umusesenguzi wa ruhago kuruta uko bamubona nk’umutoza wabigize umwuga.
Ubusanzwe umwuga wo gusesengura umupira w’amaguru mu Rwanda, benshi ntibarawuha agaciro, nyamara ahandi bateye imbere muri ruhago ku Isi, ni umwuha bubaha.
Umwe muri bake b’abasesenguzi ba ruhago mu Rwanda akaba n’umutoza wabigize umwuga ndetse unabifitiye ibyangombwa, Muhire Hassan, ashengurwa n’umwambaro abantu bamubonamo kuruta ko bakwiye kumubona nk’umutoza.
Aganira na UMUSEKE, yavuze ko kuba umuntu yaba ari umutoza ariko akaba n’umusesenguzi, bidakwiye kumwambura umwambaro we w’ubutoza ndetse n’ubushobozi afite bwo gutoza.
Ati “Nk’urugero, ninjira muri Sunrise FC, abantu ntibari banyitezeho byinshi kuko babwirwaga ko ikipe ihawe umusesenguzi idahawe umutoza. Bati ubundi yatoje he? Muri Rugende? Ninjira natezwe iminsi. Gukorera muri uwo mwuka byari bigoye.”
Yakomeje avuga uburyo ubwo yatozaga i Nyagatare, ikipe yahushaga ibitego bamwe bati “Ubundi umusesenguzi yatsinda?”
Muhire yakomeje avuga ko we yangirijwe izina ataranatangira akazi, nyamara kuba yaba umusesenguzi bidakwiye kumwaka umwambaro we w’ubutoza.
Agaruka ku buryo yatandukanye na Sunrise FC, Hassan yavuze ko mu mboni ze abona batapfuye umusaruro mubi kuko kuri we hari hakiri kare, ahubwo ko gutandukana byaturutse kuri uwo mwambaro w’ubusesenguzi yari yabanje kwambikwa.
Ati “Gutandukana njye mbona bitari bishingiye cyane ku musaruro. Ahubwo byari bishingiye kuri iyo shusho abantu bagufiteho. Kuko ukurikije uko urutonde rwari rumeze, amakipe yari yegeranye cyane. Hamwe uvuga uti ndatsinda umukino umwe nzamukeho imyanya ine cyangwa itanu nk’uko nawe nutsindwa ugabanyukaho imyanya ine cyangwa itanu.”
- Advertisement -
Yakomeje ati “Njye rero nasobanuraga ko uko turi gutsindwa, ni ko natwe twatsinda mu mikino itatu ikurikiyeho. Icyo cyizere sinagihawe kuko babwirwaga ko bagize amahitamo mabi ko ikipe nta mutoza ifite.”
Yakomeje avuga ko kuba atarahawe umwanya wo kugira ibyo akosora, byatewe ahanini n’umwambaro yari yarambitswe wo kubonwa mu ndorerwamo y’Umusesenguzi kuruta kuba umutoza.
Uyu mutoza yatanze ingero za bamwe mu batoza i Burayi bashobora gutoza kandi bakaba n’ababasenguzi, kandi ntibigire icyo byangiza mu kazi ka bo. Aha yavuze Thierry Henry, Patrick Vieira n’abandi.
Muhire Hassan si mushya mu butoza, kuko yabanje guca mu makipe arimo Kiyovu Sports nk’umwungiriza mu gihe cy’imyaka ine ubwo yari yungirije Jackson Mayanja ubu utoza Sunrise FC na nyakwigendera Abu Koroma wakomokaga muri Sierra-Léone. Yungirije kandi mu kipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20.
Yabaye umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, KIST FC, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Bugesera FC, Miroplast FC, Rwamagana City, Rugende FC na Etincelles FC.
Uyu mutoza afite Licence B CAF imwemerera gutoza nk’umutoza mukuru muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW