Rwanda: Umukozi wo mu rugo yakorewe igikorwa cya kinyamaswa

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umukozi wo mu rugo yasutsweho amazi yatuye

Mu bitaro bya Masaka harembeye umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 15 y’amavuko bikekwa ko yatwitswe n’umukoresha we akoresheje amazi yatuye, azira ngo gutinda gufungura igipangu.

Iki gikorwa cya kinyamaswa cyabereye mu Mudugudu wa Rugogo, Akagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu w’Akarere ka Rwamagana.

Intandaro yabaye ubwo uwo mukozi yahamagarwaga ngo akingurire nyirabuja urugi rw’igipangu undi ntiyamwumva kuko yari aryamye mu nzu yo mu gikari ari na yo batekeragamo.

Yaje gushigukira mu bitotsi ajya gukingurira nyirabuja, undi aramutonganya ni ko kwinjira aho arara ngo asanga amazi ashyushye ari ku mbabura ahita ayamumenaho.

Hari umuturage wabwiye bagenzi bacu bo mu IMVAHO NSHYA ko uriya mwana yatwitswe ku wa 27 Ukwakira 2023 ariko ntiyahita ajyanwa kwa muganga.

Yavuze ko uyu mwana watwitswe igice cyo mu rukenyerero bamuguriye utunini maze afungiranwa mu nzu kuko ngo basanze amafaranga yo kumuvuza ari menshi.

Umwana yamaze iminsi nta buvuzi bufatika no kubona ibyo kurya ari ingorabahizi, nyuma aza kwishakamo akabaraga agera ku muhanda, avuza induru abaturage baratabara ari nabwo bahamagaye ubuyobozi bumujyana kwa muganga.

Akigera ku ivuriro yahise yoherezwa mu Bitaro Bikuru bya Masaka mu Mujyi wa Kigali akaba ari ho arimo kwitabwaho n’abaganga.

Nk’uko tubikesha IMVAHO NSHYA, Muhamya Amani, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu yavuze ko, umukoresha ukekwaho gutwika uriya mwana yatawe muri yombi.

- Advertisement -

Yagize ati “Uwakoreshaga umwana  (nyirabuja) yatawe muri yombi ubu ari gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha, kandi ni byo koko ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Nzige.”

Gitifu Muhamya avuga ko umugore wafunzwe atabyemera aho avuga ko yari yajyanye n’umugabo bagasanga uwo mwana yaguye mu mazi yari yashyuhije ku mbabura.

Mu isesengura ryakozwe, ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko abaturanyi bagaragaje ko nta kibazo uwo mwana watwitswe yari afitanye n’abakoresha be gusa ngo iperereza rirakomeje.

Abaturage basabwa gukoresha abakozi bujuje imyaka igenwa n’amategeko dore ko uwatwitswe yari amaze ukwezi kumwe avuye mu ishuri aho yigaga mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW