Gasabo: Umusore wibanaga ‘Gheto’ yasanzwe mu mugozi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo haravugwa urupfu rw’umusore witwa Bagezigihe Claude w’imyaka 30 yasanzwe mu nzu yibanagamo ‘Gheto” yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2023,asanzwe mu mugozi mu nzu yari acumbitsemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa jail,Iyamuremye Francois,yahamiririje UMUSEKE  amakuru y’urupfu rw’uwo musore.

Ati “Basanze ari mu mugozi, ikiba gikurikiyeho ni ukumenya icyo ‘ibizami by’abaganga bizagaragaza. Yajyanywe ku Bitato bya Masaka .”

Yongeyeho ko nta bibazo byo mu mutwe yari asanganywe ku buryo hakekwa ko byaba ari yo ntandaro.

Amakuru avuga ko  akomoka mu karere ka Karongi, mu Murenge wa Rubengera,Akagari ka Kibilizi ndetse ko yari asanzwe ari umukozi wa WASAC.

Mu nzu yari acumbitsemo nta rwandiko rwahasanzwe ngo hamenyekane icyaba cyamuteye gufata uwo mwanzuro.

Gitifu Iyamuremye yasabye abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima ahubwo bagira ibibazo bakabiganiriza abantu.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -