Indirimbo ’Ni Forever’ ya The Ben yasubijwe kuri YouTube

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Indirimbo The Ben yaririmbiye Pamella yasubijwe kuri youtube

Umuhanzi The Ben ari mu byishimo nyuma yuko indirimbo ye “Ni Forever” yari yasibwe ku rubuga rwa YouTube, yongeye kugarurwaho.

Ibi ni bimwe mu byavuye mu myanzuro y’ubwumvikane bwabaye hagati ya The Ben nyiri indirimbo, na sosiyete ya ‘Drone Skylines Ltd” yayisibishije.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 25 Ukuboza 2023 nibwo iyi ndirimbo The Ben yahimbiye umugore we yasibwe ku rubuga rwa Youtube.

“Ni Forever” yasibwe kubera ikirego cyo gukoresha amashusho uyu muhanzi adafitiye uburenganzira cyatanzwe n’iriya sosiyete.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Ukuboza, The Ben yari yatangaje ko ikipe ya tekiniki ye iri kugenzura icyo kibazo kugira ngo iyo ndirimbo isubizwe kuri youtube.

INKURU YABANJE….

Imvano y’isibwa ry’indirimbo The Ben yahimbiye umugore we

Reba hano indirimbo Ni Forever ya The Ben

- Advertisement -

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW