RAB yamurikiye abahinzi imbuto nshya icumi z’imyumbati zihangana n’uburwayi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Nduwumuremyi Athanase avuga ko bashyize hanze imbuto nshya z'imyumbati izahangana n'Uburwayi
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kimaze gusakaza imbuto nshya 10 z’imyumbati zitezweho gukungahaza abahinzi kuko zihanganira uburwayi ndetse n’amapfa.
Byatangarijwe mu nama yahuje abahinzi, abatubuzi, RAB, n’abashinzwe Ubuhinzi mu Ntara y’Amajyepfo ndetse no mu Turere iki kigo kigiye gukoreramo.
Nduwumuremyi Athanase, umushakashatsi muri iki kigo RAB, akaba akuriye Ishami ry’ibinyabijumba muri rusange n’imbuto y’imyumbati, avuga ko hari imbuto 6 abahinzi basanganywe zikaba zigiye kwiyongeraho izindi 10 nshya zifite ubushobozi bwo kwihanganira uburwayi burimo kabore no kubemba.
Nduwumuremyi avuga ko ikigo cyitwa RICA kizayemeza imaze gutanga Umusaruro.
Ati “Hari abahinzi bazifite hari n’abatangiye kuzitubura ubu ziri ku isoko.”
Uyu mushakashatsi avuga ko hashize imyaka 8 bazikoraho ubushakashatsi bakaba bifuza ko imbuto gakondo z’imyumbati zicika abahinzi bakajya bazigura ku batubuzi basanzwe bazwi kandi bemewe.
Ati “Twifuza ko igihingwa cy’Imyumbati kigira uruhare mu bukungu bw’Igihugu.”
Umuyobozi wa Sendika INGABO, Kantarama Césarie akaba n’umuhinzi w’Imyumbati mu buryo bwihariye, avuga ko iyo babonye imbuto nziza, baba biteze ko umusaruro mwiza uboneka noneho hagatezwa imbere imirire myiza.
Ati “Nitutagira ubushake bwo guhinga imbuto nziza ihangana n’uburwayi, kwihaza mu biribwa ntibyashoboka”.
Yavuze ko imbuto ariryo shingiro rya byose mu buhinzi bw’imyumbati.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Intara y’Amajyepfo, Bikomo Alfred avuga ko iki gihingwa cy’imyumbati gifatiye runini abatuye muri iyi Ntara, kuko Uturere 8 hafi ya twose tuyihinga.
Ati “Hari ikibazo cy’uruhererekane nyongeragaciro dushaka gukemura, hari a bagihinga imbuto yacitse itagezweho”.
Igihingwa cy’Imyumbati mu Ntara y’Amajyepfo gihinze kuri Hegitari ibihumbi 50, gusa RAB ivuga ko kwegereza imbuto nshya abahinzi bikwiriye kujyana no gushyira mu bwishingizi igihingwa cy’Imyumbati, kuko umubare w’abamaze kujya mu bwishingizi ukiri hasi.
Muri iki Cyumweru cyahariwe Imyumbati, Sendika Ingabo izahuza abahinzi n’abahagarariye ibigo by’Imali kugira ngo babone inguzanyo mu buryo bworoshye.
Gitifu w’agateganyo w’Intara y’Amajyepfo Bikomo Alfred avuga ko igihingwa cy’Imyumbati gifatiye runini abaturage
RAB yasabye abahinzi kudakoresha imbuto gakondo
Kantarama Césarie avuga ko imbuto nshya y’imyumbati ariyo ituma umusaruro wiyongera
Nduwumuremyi Athanase avuga ko bashyize hanze imbuto nshya z’imyumbati izahangana n’Uburwayi
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW/Amajyepfo