Steven Kabuye, Umunya-Uganda uzwi cyane mu guhirimbanira uburenganzira bw’abatinganyi, yatezwe igico n’abantu bataramenyekana bamutera ibyuma.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo Kabuye yajyaga ku kazi, nibwo yategerewe n’abo bantu nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe yashinze.
Iryo shyirahamwe ryanditse ku rubuga rwa X ko “Amerewe nabi cyane” basaba amasengesho ngo abashe gukira.
Amashusho yanyujijwe ku rubuga rwa Kabuye, amugaragaza yigaragura n’icyuma mu nda n’ibikomere ku kaboko.
Uwitwa Frank Mugisha usanzwe aharanira uburenganzira bwa muntu yasabye Igipolisi gukora iperereza ryimbitse.
Kugeza ubu Polisi ya Uganda ntacyo iratangaza kuri iki gico cyatezwe uwo uvuga ko aharanira uburenganzira bwo kwishyira ukizana kw’abaryamana bahuje ibitsina.
Mu mwaka ushize, Uganda yemeje rimwe mu mategeko akakaye ku Isi mu guhashya ubutinganyi.
Iryo tegeko ryateje uburakari mu mpande z’Isi, aho Banki y’Isi yahise ihagarika inkunga nshya yari igenewe Uganda, Amerika nayo yahise ihagarika amaviza ku bategetsi bakuru ba Uganda.
Muri iri tegeko, umuntu wese ufatiwe mu bikorwa by’ubutinganyi ashobora gufungwa ubuzima bwe bwose.
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW