‘Imana ikojeje isoni satani ‘ Pasiteri Bugingo uherutse kuraswa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Pasiteri Bugingo Alyosius uyoboye itorero rya House of Prayer Ministries, ryo mu mujyi wa Kampala , muri Uganda, yatangaje ko Imana yashatse kumuha amahirwe yo kuyikorera.

Pasiteri Aloysius Bugingo uzwi cyane kubera gushyigikira Gen Muhoozi Kainerugaba na Perezida Museveni yarashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri ubwo umuntu wari kuri moto yarasaga imodoka yarimo we n’uwitwa Richard Muhumuza, ushinzwe kumurinda.

Uyu murinzi we yaje kwitaba Imana kubera icyo gitero bagabweho.

Nyuma yo kurokoka urupfu, yatangarije itangazamakuru  ko  satani yashaka ko apfa ariko Imana iramwimana.

Ati “Satani yashakaga ko mpfa ariko Imana impa ubuzima kuko nari ntararangiza imirimo  nshinzwe. Imana ikojeje isoni Satani . Nta muntu n’umwe ndi burenganye, kandi sindibuvuge ko ari jye wizize.Icyo navuga ni uko satani yashaka ko mfa ariko Imana imukoza isoni.”

Yakomeje ati “Ndi umunyamugisha ku kuba nkiri kumwe n’abantu banjye.”

Yasabye abantu gusengera uyu mwaka wa 2024, kandi asaba ababajwe n’iraswa rye ko bakwihangana ngo kuko ataba ari uwa mbere urashwe.

Yavuze ko yahise ahabwa ubuvuzi bwihuse kandi abishimira Imana.

Ati “Nahise mpabwa ubuvuzi bwihuse ari nayo mpamvu mumbona aha nkomeye. Ariko byose ni kubera Imana ari nayo mpamvu buri muntu ukiri muzima akwiye kuyishima.”

- Advertisement -

Gen Muhoozi yashenguwe n’iraswa ry’umupasiteri

UMUSEKE.RW