Abaturage bo mu Murenge wa Kibilizi, barashyira mu majwi umunyamabanga Nshingwabikorwa na DASSO, gukubita umuturage witwa Ntirushwamaboko Celestin, akaba arembeye mu Bitaro.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gatongati, mu Kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza, mu ijoro rishyira Ubunani, taliki ya 31 Ukuboza 2023.
Uvuga ko Celestin (bikekwa ko yakubiswe) amubereye nyirarume, yagize ati “Yahohotewe n’ubuyobozi ari bwo Gitifu w’Umurenge na DASSO, n’undi ukora irondo ry’umwuga witwa Sebudandi.”
Mushiki wa Celestin na we yagize ati “Yakubitiwe mu isantere ya Mututu bikorwa na Gitifu na DASSO.”
Umwe mu baturage yemeza ko Ntirushwamaboko alias Mitumbi yakubiswe na bariya bayobozi yirebera n’amaso ye.
Yagize ati “Njyewe nagiye kumva numva umuntu ari kuvuza induru ari gukubitwa bikozwe na Gitifu na DASSO, gusa Mitumbi yari yasinze.”
Ababonye uriya Celestin alias Mitumbi bukeye bwaho bavuze ko yashoboraga no gupfa kuko yari ameze nabi, kandi na we ubwe ndetse n’abandi babibonye bavugaga ko yakubiswe na Gitifu w’Umurenge afatanyije na DASSO.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyanza nabwo bwemera ko bwakiriye uyu murwayi afite ibikomere, gusa ntibwamenye icyabimuteye.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza, Dr. SP Samuel Nkundibiza, yabwiye UMUSEKE ko uriya murwayi bamwakiriye yakomeretse bihutira kumwitaho.
- Advertisement -
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Valens Murenzi, ushyirwa mu majwi mu gukubita umuturage akajya mu Bitaro, avuga ko uwo muturage nabo ubwabo bamubonye kuri iriya taliki ya 31 Ukuboza 2023 bari mu kazi, ariko bo bari bibereye mu modoka batayisohotsemo .
Yagize ati “Twamenye ko arwariye ku Kigo Nderabuzima (centre de santé) cya Mututu ku bunani, ariko ibyo kuvuga ko yakubiswe na Gitifu w’umurenge cyangwa se DASSO ntabwo ari byo, kuko twagenzuye uko umutekano wifashe mu Murenge wose mu ijoro ry’Ubunani no muri Mututu turahagera, Celestin twaramubonye nkuko n’abandi bose twabarebaga.”
Gitifu Murenzi akomeza avuga ko bafashaga abantu banezerewe kubacungira umutekano gusa ibyo kumukubita batabimenye, kuko batanavuye mu modoka ngo byibura banatembere kuko umutekano bacungaga bari mu modoka.
Yongeraho ko n’Akarere kaje karahabasanga (nk’umuyobozi w’Inkeragutabara ndetse n’abandi bayobozi bo mu Karere).
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko bariya bayobozi nta ruhare bagize mu gukubita uwo muturage gusa bakomeje gushakisha amakuru.
Yagize ati “Ari Gitifu w’Umurenge ari na DASSO sibo bagize uruhare mu gukubita uriya muturage ahubwo amakuru ahari ni uko yari umuntu wari wasinze amanywa yose kugeza n’ijoro agenda yituragura hasi.”
Akomeza agira ati “Gitifu w’Umurenge na DASSO bahanyuze hakiri kare ,akomereka ntibari bahari turacyashakisha amakuru niba hari abandi baba baramukubise, dukomeje kubikurikirana.”
UMUSEKE ntitwabashije kubona uwo murwayi kuko umunyamakuru yagiye mu Bitaro i Nyanza ubuyobozi bw’Ibitaro bwemera ko bwamwakiriye buramuvura maze buramusezerera kuko yari yakize.
Gusa abaturanyi be na bamwe mu bagize umuryango we bakavuga ko ntawatashye aho yabaga dore ko yibanaga kandi niyo nzu yabagamo n’ubundi ikaba yarigikinze (ingufuri ikingiye inyuma) ku buryo tutamenye nyirizina aho uwo bikekwa ko yakubiswe ubu ari.
Si ubwa mbere mu Kagari ka Mututu haketswe ikubitwa ry’umuturage bikozwe n’ubuyobozi kuko mu minsi yashize nabwo hari umukuru w’Umudugudu afatanyije n’ushinzwe umutekano n’abandi baketsweho gukubita umuturage baramwica.
Icyo gihe bakaba baramucyekagaho ubujura, icyo gihe umukuru w’Umudugudu yarabiryojwe ari imbere y’ubutabera naho uwarushinzwe umutekano we acika inzego z’ubutabera.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/ Nyanza