Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi, ku wa kane tariki ya 11 Mutarama 2024,rwaburanishije abantu icyenda, baregwa ibyaha bitandukanye birimo kwangiza inyubako no kwigomeka ku byemezo by’inkiko.
Abitabye urukiko barimo uwitwa Mukakarangwa Lea na Mutangana Eric ,baregwa gusenya inyubako itari iyabo.
Ku wa 19 Ukuboza 2023, ahagana saa moya za mu gitondo nibwo abo bantu biraye ku gipangu cya Nzeyimana Jean utuye mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda.
Nzeyimana Jean yabwiye UMUSEKE ko iki gipangu basenye ari icyo inzu yaguze muri Cyamunara, ayiguze na GT Bank.
Nyuma abana b’uwo bakiguze bamushoraho imanza baraburana, baratsindwa banga kunyurwa n’imyanzuro y’inkiko.
Uyu yavugaga ko uwo baburanye agatsindwa, yavuye i Kigali akaza gukoresha abapagasi ngo basenye iyo nyubako.
Ubwo bitabaga urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge, ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mukakarangwa Lea na Mutangana Eric, bazanye abakozi maze bangiza urukuta rw’inyubako.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo aba bakoze bidakurikije amategeko bityo ko ari ugusenya inyubako itari iyawe no kwigomeka ku byemezo by’inkiko.
Abaregwa bahawe umwanya, bireguye bavuga ko basenyaga urukuta ruri mu butaka bwabo bufite UP1 406,ko butari mu butaka bwagurishijwe muri cyamunara kandi ko bari barabigaragarije inzego z’ubuyobozi .
- Advertisement -
Abunganira abaregwa nabo bavuga ko nta cyaha cyakozwe kuko basenyaga umutungo wabo bagamije kuhakorera ibindi bikorwa, bagasaba ko abafunze barekurwa, bagasanga imiryango yabo.
Umushinjacyaha yabajije abaregwa uko hagurishijwe umutungo w’inzu ariko igipangu cyayo cyigasigara.
Abaregwa bireguye bavuga ko ibyo batabibazwa kuko byari kuba byarakosojwe n’uwemeza ko ubutaka ari ubwe.
Abakoreshejwe mu gusenya inyubako uko ari abarindwi nabo bahawe umwanya, bireguye bavuga ko uyu Mukakarangwa Lea, yabahaye akazi maze nabo bakagakora.
Umwe muri bo uvugwa ko yahawe ikiraka agashaka abasenya, yavuze ko yahawe na Mukakarangwa Lea ikiraka,amwemerera amafaranga 80.000Frw ariko akaza guhabwa 50.000frw, maze nabo batangira akazi.
Urukiko rwababajije niba batari bazi ko bari kwijandika mu byaha, basubiza ko icyo bari bagamije kwari ugukora akazi, bagahembwa kuko bari bizeye uwakabahaye nabo basaba urukiko kubarekura.
Ubushinjacyaha bwashinje Mukakarangwa Lea na Eric Mutangana icyaha cyo gusenya inyubako itari iyabo no kwigomeka ku byemezo by’inkiko, bubasabira gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5fRW.
Ni mu gihe abahawe akazi uko ari barindwi bo bashinjwa ubufatanyacyaha mu gusenya inyubako itari iyabo, bubasabira gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.
Icyemezo cy’urukiko kizasomwa ku wa 16 Mutarama 2024 saa cyenda z’amanywa.
Ivomo : RBA
UMUSEKE.RW