Abasifuzi ndetse n’abana batora imipira bakoze mu irushanwa rihuza Abagize Inteko Zishinga Amategeko zo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati (EAC), babuze uwo bishyuza.
Iri rushanwa ryakiriwe n’u Rwanda, ryabaye tariki 8-18 Ukuboza 2023. Ryitabiriwe n’amakipe y’u Rwanda rwakiriye, u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo na EALA, yahatanye muri siporo umunani, mu bagabo n’abagore.
Iri rushanwa ryifashishije abakozi batandukanye barimo abarisifuye, abana batora imipira, abashyushya rugamba (MCs) muri za Stade n’abandi.
Nyuma y’uko irushanwa rirangiye, amakuru yizewe UMUSESKE wamenye, ni uko abasifuzi ndetse n’abana batora imipira (Ball-boys) batigeze bishyurwa nyamara abandi bose bakoze muri iri rushanwa barishyuwe.
Twifuje kuvugana n’Umuvugizi w’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda kuri iki kibazo, ariko Umuvugizi wa yo, Kabandana Maurice ntiyasubiza ubutumwa twamwandikiye ndetse ntiyanataba telefone ye igendanwa.
Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya ryo ya 13. Imikino y’umupira w’amaguru, yabereye kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe indi irimo Ngororamubiri yabereye kuri Stade ya Bugesera.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW