Perezida wa Pologne yageze mu Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024,aho baje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Biteganyijwe ko Andrzej Duda azagirana  ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, ndetse hakazanasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, nyuma habeho ibiganiro bahuriyemo n’itsinda ry’abaherekeje Perezida Andrzej Sebastian Duda n’iry’u Rwanda.

Perezida Andrzej  na madamu we kandi biteganyijwe ko basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse bunamire inzirakarengane ziharuhukiye.

Biteganyijwe kandi ko tariki ya 8 Gashyantare Perezida Andrzej azajya i Kibeho, aho azasura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’, nyuma yaho akazasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona aho i Kibeho.

U Rwanda na Pologne bibanye neza. Mu 2017 Pologne yashyizeho Ambasaderi wayo mu Rwanda afite icyicaro muri Kenya, ariko mu 2018, inshingano zimukiye muri Tanzania.

Andrzej Duda uyobora Pologne ategerejwe i Kigali

- Advertisement -

UMUSEKE.RW